Sudani y’Epfo: Abajenerali 2 baguye mu mirwano ya Riek Machar n’abashatse kumuhirika

Sudani y’Epfo: Abajenerali 2 baguye mu mirwano ya Riek Machar n’abashatse kumuhirika

Aug 08,2021

Amakuru aturuka muri Sudani y’Epfo aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu habaye imirwano ikaze hagati y’ibice bibiri by’ishyaka rya Visi Perezida Riek Machar, SPLM-IO, nyuma y’aho uyu ahiritswe ku buyobozi bw’iri shyaka agasimbuzwa Gen. Simon Gatwech Dual. Ni imirwano bivugwa ko yaguyemo abantu 29 barimo abajenerali 2.

. Abashyikiye Riek Machar barwanye n'abashatse kumuhirika ku butegetsi bw'ishyaka

. Ingabo za Gen Gatwech Dua zarwanye n'iza Riek Machar

Aya makuru aravuga ko kuwa Gatanu, igice cyagumye gushyigikira Riek Machar cyamaganye icyo kise ihirika ry’ubuyobozi ryaburijwemo kandi uyu akiri umuyobozi wabo nk'uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Riek Machar, Col. Lam Paul Gabriel, ingabo zimushyigikiye ngo zagabweho igitero n’izishyigikiye Gen Gatwech Dual.

Uyu muvugizi avuga ko icyo gitero cyasubijwe inyuma kandi bishe abajenerali babiri bo ku ruhande rwa Gen. Gatwech.

Aba batavuga rumwe na Riek Machar barakariye Riek Machar bamushinja kuba yaratereranye ishyaka ryabo n’indangagaciro ryazo kuva hashyirwaho umukono ku masezerano y'amahoro yo mu 2018 yemerera Riek Machar gusubira ku mwanya we nka visi perezida wa Sudani y'Amajyepfo.