Vestine yahishuye uko umuvugabutumwa yamufashe ku ngufu akamugira umugore wa 4, akajya amusambanya ku gahato... UBUHAMYA

Vestine yahishuye uko umuvugabutumwa yamufashe ku ngufu akamugira umugore wa 4, akajya amusambanya ku gahato... UBUHAMYA

Aug 07,2021

Mu buhamya bukomeye Cyakwera Vestine yatanze, yahishuye uko yafashwe ku ngufu n’umuvugabutumwa akamugira umugore wa 4 akajya amukingirana akamusambya ku gahato buri gihe bakabyarana abana 4. Ubu baratandukanye.

 

Atangira ubuhamya bwe mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV yavuze ko yari "mu kirokore”. Ati: "Ukuntu byagenze nari mu kirokore abantu banyumve neza hari igihe ukizwa ukagira ubujiji bwinshi sinzi”. Yakomeje avuga ko icyo gihe bari bagiye gusengera i Kinyinya hanyuma umuntu [umuvugabutumwa] akaza gufasha abantu gusenga [kwigisha] nyuma yaho agatanga nimero ya telefone.

 

Cyakwera Vestine ngo nawe nimero yarayifashe nyuma aza guhamagara uyu muntu agira ngo amenye aho asangera ajyeyo. Avuga ko yabwiye uwo muntu ko agiye kujyayo (ku rusengero), noneho undi amusaba kuza ngo bajyanirane ataza kuyoba. Ati “Arambwira ati rero ngiye kujyayo ngwino tujyanirane utayoba”.

 

Vestine afite ubuhamya bukomeye kandi bubabaje ariko bwabera benshi isomo

 

Ngo yahise afata Bibiliya ye amanuka i Kinyinya anyuze ahitwa Manamfasha uzamuka i Kibagabaga. Uyu muvugabutumwa yaragiye kureba yari ari i Gacuriro, amugezeho amusaba kwicara ngo yitegure. Muri ako kanya Cyakwera Vestine arasobanura uko byagenze ati: ”Yakinze inzu imfunguzo arazibika arambwire ati rero ubu ngubu ntabwo uva ahangaha mu kutava ahangaha maze igihe nshaka umugore! Ibyo nkubwira ni ibintu byabayeho ni ibintu nabonye n’amaso ntabwo ari inkuru nabariwe n’undi muntu”.

 

Yakomeje avuga ko yabwiye uyu muvugabutumwa ko nta gahunda afite yo gushaka ndetse amwerurira ko gahunda afite ijyane n'ibyo kurushinga iri mu kwa cumi n’abiri. Ngo yari afite fiyanse bagombaga kuzabana. Yagaragaje guhinduka mu maso ati ”Njyewe nari mfite fiyanse mfite ubukwe icyo gihe twarabupanganga mu kwa 12, anjyana ari mu kwa munani ku itariki 24 ni umunsi mubi ntazibagirwa ni ukuri ni umunsi watumye mbabara!”.

 

Icyo gihe ngo telefone ye ntabwo yongeye kuyifata yagumye aho maze wa muvugabutumwa arakinga noneho nyuma y’iminsi 2 aza kuyimwambura. Ngo yamusabye imbabazi amubwira imishinga afite ariko umugabo ntiyabyumva Cyakwere ararira biba iby'ubusa ageze aho arahora. Yavuze ko hakurikiyeho kugigirana byaje kuvamo kumusambanya ku ngufu nk’uko yabisobanuye ati ”Hakurikiyeho kugigirana nta miyaga yajemo ubwo mu gukirana nawe gutyo byanze bikunze imbaraga zirashira umugabo aba ari umugabo birangira filime irangiye, itangiye aranarangira [amufata ku ingufu]”.

 

Cyakwera Vestine uwo munsi ngo yaraye aho. Byarangiye ahagumye kuko ataharaye inshuro imwe gusa yishyizemo ko ariko bashaka. Aha yagize ati: ”Ubwo byarangiye ngumye aho njye nishyiramo ko ari uko bashaka ariko mu by'ukuri umuntu ntiyanyibwiye! Ntiyambwiye ngo ndi uyu ndi inde! Yambwiye amagambo abiri arambwira ngo umva nari nkeneye umugore irya kabiri ngo kandi kuba utanzi uzagenda umenya uko uminsi imera”.

 

Icyo gihe ngo yari afite imyaka 19, ngo nta minsi yaciyemo yahise amutera inda ku ngufu. Yabyaye umwana wa mbere umugabo asa n’umwereka agatima ariko ngo agahora umucungisha ijisho kuko nta kazi yari afite mbese amuhozaho ijisho ngo atagenda. Yabajijwe impamvu atahavuye, avuga ko ari amasezerano yari yarahaye nyina yatumye atinya kongera kumusubira mu maso. Cyakwera Vestine yafashe umwanya ahamagara wa mufiyanse we bagombaga kubana ariko ngo wa muvugabutumwa aza kumwaka telefone ndetse aranamutuka amubwira ngo agende amusange.

 

Uyu muvugabutumwa ngo yamurekuye ku nshuro ya mbere ari uko inda ye ifite amezi umunani ngo n'ubwo yafashe umwanzuro wo kuguma muri urwo rugo yari afite umubabaro ku buryo yaje no kujya kuboneza urubyaro kugira ngo atozongera gusama. Nyuma yo kujyayo inshuro eshatu uyu mugabo ngo yaramubwiye ngo Imana yamubwiye ngo ntazasubire muri onapo, asibye rimwe gusa ngo yahise amutera inda ya kabiri. 

 

Rimwe ngo uyu mugabo yaje kumuraza wenyine ntiyamubwira naho yagiye arara yicaye, mu gitondo aje Cyakwera amubaza impamvu yamuraje mu nzu wenyine ntanamumenyeshe iyo yagiye umugabo maze amubwira ijambo rikomeye atazibagira ati ”Abagore b'impinja murarira mukanihoza” .

 

Iri jambo ngo Cyakwera ryatumye atongera kumuririra mu maso yajya kurira akiherera. Kera kabanye Cyakwera ngo yaje kuvumbura ko bamuharitse nk'uko yabigarutseho ati: ”Ikintu cyambabaje ni uko naje gusanga ndi umugore wa kane muri urwo rugo yarabimpishe”.

 

Cyakwera Vestine muri ubu buzima yari abayemo yahishuye icyamukomerekeje kurusha ibindi ati: ”Njyewe ikintu niberagamo cyankomerekeje kurusha ibindi ni ugufatwa ku ngufu! Ku gahato pe, ugakanguka ugasanga umuntu akuri hejuru ntagire imbabazi niba ari ukutagira ubumuntu, niba ari ubuki, njyewe nabayeho mbabaye kubera no kumutinya no kutamwisanzuraho nta nama twajyaga”.

 

Ngo byaje kugera aho wa muvugabutumwa amujyana mu murenge basezerana umutungo muhahano iwabo w’umukobwa batabizi kandi ngo ntiyari yagakandagiye no kwa nyirabukwe, icyakora ngo yamubwiraga ko ari i Byumba bazajyanayo. Nyuma yo kubyara umwana wa kabiri Cyakwera Vestine yavuze ko umugabo yarushijeho kuba mubi ati ”Njyewe yamfataga ku ngufu hari umuntu uvuga ngo se umuntu afata ku ngufu umuntu babana? Bibaho”. 

 

Cyakwera Vestine yaje gufata umwanzu wo kumukunda yewe akajya anacishamo akamutungura by'abakundana, rimwe ngo yanamukoreye siripurize amutegurira kado ariko ngo nta kintu byigize bimubwira ahubwo asanga yambaye umupira yamuguriye [ya kado] yawambaye biraho gusa.

 

Cyakwera yatekereje ko atamukunda ariko ngo ntiyari yakamenye ko anafite abagore 3 we akaba uwa 4. Yagereranije ati ”Urumva mu by'ukuri njye nakoraga ibintu yahaze naramugerageje mukorera ibintu byose bishoboka ni ukuri pe nashakaga kubaka ariko yarabyanze”.

Yageze aho iby'ikirokore arabireka ashirika isoni. Hari aho yateye urwenya avuga ko hari aho byageze muri kwa kumukoresha imibonano ku gahato yafataga ikinyamakuru akagisoma ati ”Ubwo ikintu nakoraga ni ukumusomana ikinyamakuru ko nta smartphone nagiraga ngo musomane chart hahaha “. 

 

Cyakwera Vestine yagiye kwa muganga abasaba ko yaboneza urubyaro barabyanga kuko yari kubura amashereka kandi afite umwana muto wa kabiri. Ikibabaje nk'uko abyitangariza ni uko nyuma muri ya mezi atandatu ya mbere ngo atanu yageze afite indi nda. Kuba yarafatwaga ku ngufu ariko ntabimenyeshe RIB yavuze ko yabitwe n’ikirokore bagiyemo nyuma yo kwimuka bakajya gutura i Gicumbi. 

 

Ngo abamubonaga babonaga ari umugore w’umusirimu w’umukungu maze nawe akihishira ibanga ry’ibimubaho mu rugo rwe. Yavuze ko inda yari atwite yaje kuvamo nyuma akaza kumucika amucikanye n’abana babyaranye ariko hagati aho ngo yaje gufata umwanzuro wo kuboneza urubyaro umugabo atabizi akajya arya ibinini rwihishwa. Kumucika ntibyamuhiriye kuko yongeye kumugarura.

 

Byaje kurangira atandukanye n’uyu mugabo umwana wa nyuma afite imyaka ine ati ”Naravugaga nti ntabavamo bakabaho nabi bagacurama umusatsi ni cyo kintu cyantindije nta kindi kuko nari narafashe icyemezo cyo kutongera kubyara abandi bana. Nahavuye iyo myaka batarayigeramo neza nahavuye uwa nyuma afite imyaka ine noneho mucitse by'iteka”.

Ngo yahise ajya kubana na musaza we bavukana kwa se amutekerereza ibyamubayeho amusaba kutazavuga aho ari. Bamaranye amezi abiri nyuma yaho ajya mu gisekirite agikora umwaka umwe. 

 

Nyuma yaje kwiga imyuga icyakora ngo wa mugabo aza kwegeranya inshuti ze bahurira Nyabugogo. Ngo uyu muvugabutumwa yari yabwiye umuntu ahamagara uyu mugore amubeshya ko ajya gufatira Nyabugogo ibiryo bivuye i Nyaruguru. Nyuma yo guhura nawe yaherekejwe n'izo nshuti baramwingize ngo asubire mu rugo arabyanga ahubwo abari baherekeje uwo mugabo baza kuvumbura ko yahemukiye umugore. Gusa ngo ubwo yabegeranyaga ngo bajye guhura na Cyakwera ngo yari yababeshye ko bamuroze guta umugabo n’abana.