Isaha ya Rick Ross ikomeje kuvugisha benshi kubera igiciro yayiguze

Isaha ya Rick Ross ikomeje kuvugisha benshi kubera igiciro yayiguze

Aug 04,2021

Umuraperi akaba n'umushoramari Rick Ross yerekanye isaha aherutse kugura yatanzeho akayabo ka miliyoni 2 z'amadolari bituma benshi bamubwira ko yasesaguye. Uyu muraperi akaba kandi yahishuye ko amafaranga yayitanzeho kuri we ari macye ndetse ko abamuneguye ko yasesaguye batazi akamaro ko kwambara isaha ihenze.

 

William Leonard Roberts II wamamaye ku izina rya Rick Ross ni umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by'umwihariko ni umwe mu bahanzi batunze amafaranga menshi. Uyu muraperi uzwiho gutunga no kwambara ibintu bihenze ibyinshi bikoze muri zahabu kuri ubu yerekanye isaha yaguze miliyoni 2 z'amadolari bitangaza benshi mu bamukurikina ku mbuga nkoranyambaga.

 

Rick Ross ukunze kwerekana cyane ubuzima abayemo akoresheje imbuga nkoranyambaga yashyize amashusho kuri Instagram Stories arimo yereka abafana be isaha nshya aherutse kugura. Yagize ati ''Dore isaha ikoze muri zahabu mperutse kugura miliyoni 2 z'amadolari, muri iyi minsi niyo ndikwambara cyane ntayikuramo ntimuzambaze impamvu ntayihindura ni uko nayikunze cyane''.

 

Akimara kwerekana aya mashusho ntibyatinze bamwe mu bamukurikira kuri Instagram batangira kumubwira icyo batekereza kuri iyo saha yaguze ndetse bamwe baranamunegura. Bimwe mu bitekerezo (Comments) by'abafana be bagiraga bati ''Iyo saha ni nziza ariko ntikwiriye miliyoni 2 wasesaguye, ese ni uko uri umusitari niyo mpamvu ukunda kugura ibintu bihenze kugira ngo werekane ko ukize?''.

 

Hari kandi n'undi wabwiye Rick Ross ati ''Ayo mafaranga watanze kuriyo saha nayishyurira umwana wanjye minerivale y'ishuri imyaka 3 none wowe uri kuyatakaza ku kintu wambara ku kuboko''.

Rick Ross nawe ntiyatinze gusubiza abantu batunguwe n'amafaranga yaguze isaha maze agira ati ''Ntimugire ikibazo cy'uko nasesaguye, miliyoni 2 kuri njye ni amafaranga macye. Impamvu mutumva impamvu naguze isaha nk'iyi ihenze ni uko n'ubundi mutumva agaciro ko kwambara isaha ihenze."

 

Ubusanzwe Rick Ross azwiho kwambara imidali, amasaha yewe n'amaherena ahenze cyane. Ikinyamakuru Hot Hip Hop News cyatangaje ko atari igitangaza kuri Rick Ross gutanga akayabo ku mirimbo kuko aherutse no kugura umukufi wo kwambara mu ijosi yatanzeho akayabo ka miliyoni 3 z'amadolari.