Bugesera: Abasore 2 baguye mu muvure bataramo inzoga barapfa

Bugesera: Abasore 2 baguye mu muvure bataramo inzoga barapfa

Aug 04,2021

Mu Karere ka Bugesera Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha [RIB] rwataye muriyombi Uwitwa Uwamariya Beata ukekwaho urupfu rw’Abasore babiri. 

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru MUHABURA, avuga ko uyu mugore yatawe muri yombi ku italiki 02/08/2021.

Uyu mugore akaba ari nyir’Uruganda rukora ibinyobwa byitwa Dusangire Limited, akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo Icyaha cy’ubwicanyi ndetse no Guhindura imiterere y’ahakorewe icyaha agamije kuzimanganya ibimenyetso.

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku’tariki ya 01 Kanama mu ruganda rwitwa Dusangire Limited rukorera, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare habereye urupfu rw’Abasore babiri; aribo Tuyishimire Samuel na Kayitare Richard .

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yabwiye kiriya gitangazamakuru ko Abakozi bakora muri urwo ruganda babiri baguye muri tank [Umuvure] bengeramo ibinyobwa bazakwitaba Imana.

Dr Murangira Thierry yagize Ati: “Abakozi bakora muri urwo ruganda babiri baguye muri tank bengeramo ibinyobwa baza kwitaba Imana. Imirambo yabo yoherejwe muri Rwanda Forensic Laboratory, kugirango ikorerwe isuzumwa”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Uwamariya Beata nyir’Uruganda nyuma yo kumenya ko abasore 2 bitwa Tuyishimire Samuel w’imyaka 25 na Kayitare Richard w’imyaka 18 y’amavuko bapfuye baguye mu Tank [Umuvure] bataramo inzoga, yategetse abakozi be gusibanganya ibimenyetso.

Dr Murangira Thierry yagize Ati: “Uwamariya Beata nyir’Uruganda nyuma yo kumenya ko abasore 2 bitwa Tuyishimire Samuel w’imyaka 25 na Kayitare Richard wa 18 bapfuye baguye mu Tank bataramo inzoga, Uwamariya Beata yategetse abakozi be gusibanganya ibimenyetso. ngo hagaragare ko baguye mu cyobo gitwara amazi”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko Uwafashwe afungiye kuri RIB Sitation ya Nyamata mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itegeko rivuga ko Icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake giteganywa n’Ingingo yi 111 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa Igifungo kitari hasi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’amafaranga atari 500,000 FRW ariko atarenze 2,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.