I ibintu 5 ubyitayeho buri munsi byatuma ugira uburanga butangaje

I ibintu 5 ubyitayeho buri munsi byatuma ugira uburanga butangaje

Aug 03,2021

Uburanga ni kimwe mu bintu umuntu wese yitaho cyane cyane abakobwa usanga bahora bashakisha ibintu byabafasha kongera ubwiza ndetse no guhorana uburanga igihe cyose. Hari ibintu 5 byoroshye bifasha abakobwa guhorana uburanga.

 

. Ibintu byagufasha kugira uruhu rwiza

. Ibintu byagufasha kugira itoto mu maso

. Uko wagira uruhu rufite itoto

. Ibintu byoroshye wakora bigatuma ugira uburanga butangaje

 

Ibintu 5 ushobora gukora buri munsi maze ukagira uburanga budasanzwe:

 

1. Imboga rwatsi

 

Imboga rwatsi ntabwo ari iz’amatungo gusa kuko burya z’ifite akamaro kanini ku buzima bwacu. Imboga rwatsi ni ingenzi ku buzima bwawe, Imboga rwatsi zifite akamaro katari gato ku buzima bwawe kuko zoza amaraso, zirinda indwara zitandukanye z’igifu ndetse no ku mubili. Imboga rwatsi nziza zagufasha mu gukesha uruhu rwawe. Urugero nk’imboga rwatsi amashu, imbogeri, seleri, n'izindi.

 

2. Kuryama

 

Bamwe muritwe dukunze kuba duhuze cyane ku buryo tutabona umwanya wo kuryama ngo turuhuke, burya ntabwo ari byiza.Kuryama ni byiza mu kubaho kwacu, buriya byaba byiza byibuza ufashe nk’amasaha 7 yo kuryama ku munsi.ibyiza byo kuryama, umunaniro urashira hamwe n’imwe mu misemburo iba mu mubili ikabona umwanya wo gukora neza akazi kayo yagenewe,aribwo usanga amavunane yakugaragaragaho mu maso agatuma isura yawe ihora ikanyaraye ashira.

 

3. Amazi

 

Niba wifuza kugira uburanga buhebuje nywa byibuza ibirahure 8 by’amazi buri munsi bizakubera byiza. Kuko abahanga mu binjyanye n'ubuzima bavuga ko 75% by’umubiri bigizwe n’amazi ku buryo udashobora kumara iminsi 3 nta mazi unywa. Nywa amazi menshi bizagufasha kugira uruhu rutoshye.

 

4. Vitamine

 

Vitamine ikora buriya ikintu kinini ku binjyanye n’uburanga bwacu,niyo mpamvu rero ugomba gufata ibintu by’inshi bikungahaye kuri Vitamine buri munsi, bizagufasha koza uruhu rwawe ku buryo uzaba mwiza birenze. Rya imbuto nyinshi buri munsi kuko nazo zibamo Vitamine.

 

5. Siporo

 

Umubiri ukora siporo burya nawo utuma ugaragara neza. Siporo zimwe na zimwe buri gitondo nako ni agatego keza k’umubiri mwiza, Siporo zidufasha gutwika tumwe mu duheri tuba turi ku ruhu rwacu ndetse ituma n’umutima utera neza.

Src:www.womenresources.com