Umusore wiga ubuganga yahuye n'isanganya ubwo yasanga umurambo bamuhaye kwigiraho ari uw'umukunzi we yabuze

Umusore wiga ubuganga yahuye n'isanganya ubwo yasanga umurambo bamuhaye kwigiraho ari uw'umukunzi we yabuze

Aug 03,2021

Birashavuza kumara imyaka n'imyaka ushakisha umukunzi wawe wari warabuze uzi ko uzongera kumubona kuko utazi irengero rye uti 'wenda azaza', gusa ibyabaye ku musore w'umunyeshuri witwa Enye Egbe wo muri Nigeria, ni agahomamunwa nyuma yo guhabwa umurambo w'umukunzi we ngo awigireho isomo.

 

. Yahawe umurambo w'umukunzi we ngo awigireho kuvura

. Umusore yahuye n'ihungabana kubera ibyo yahuriye na byo mu masomo ye

 

Mu nkuru zitandukanye z'ibitangazamakuru harimo na BBC, zivuga ko uyu musore w'imyaka 26 y'amavuko yahuye n'ihungabana rikomeye ubwo yari mu ishuri bari kwiga isomo ryitwa 'Anatomy', we n'abanyeshuri bagenzi be bigaga muri Kaminuza ya Calabar yo muri Nigeria, hanyuma isomo rigeze binjira mu ishuri buri wese ajya kumeza kwigira ku murambo bamuteguriye. Egbe akireba umurambo agiye kwigiraho yasanze ari umukobwa wari inshuti ye magara witwa 'Divine'.

 

Enye Egbe yaguye mu kantu ubwo yasangaga umurambo wo kwigiraho ari uwa Divine bakundanaga

 

Egbe na Divine barakundanaga, bakajya bajyana mu birori bakidagadura, umunsi umwe Divine asohokana n'abandi bantu ntiyataha mu rugo abura atyo, umuryango we watangiye kujya umushakisha hirya no hino no gutanga amatangazo kuri Polisi ngo barebe niba bazabona Divine ariko baraheba, ubwo Egbe nawe yari yaramaze kwiheba ko atakibonye Divine umukunzi we.

 

Egbe, akibona umurambo w'umukunzi we yahise asohoka mu ishuri yiruka arira n'igihumure, abanyeshuri bamwirukaho kumuhumuriza. Umusore yahise atanga ubutumwa ku muryango wa Divine abamenyesha ko umukobwa wabo yamubonye ari umurambo bityo ko yishwe cyera.