Umukinnyi wa Filime Jay Pickett yitabye Imana ari gufatwa amashusho ya Filime yiteguraga gusohora

Umukinnyi wa Filime Jay Pickett yitabye Imana ari gufatwa amashusho ya Filime yiteguraga gusohora

Aug 02,2021

Umukinnyi wa filime w’umunyamerika ukunzwe cyane muri Filime zitandukanye, Jay Pickett yapfuye ari mu gikorwa cy'akazi ke mu ifatwa ry'amashusho ya Filme yiteguraga gusohora.

 

Nk'uko amakuru y'ikinyamakuru USA Today abitangaza, ibi byabaye mu gihe yari gufata amashusho. Yitabye Imana ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, ubwo yari mu kazi k'ifatwa ry'amashusho ya filime nshya  yitwa “Treasure Valley” muri Idaho.

 

Mugenzi we bakoranye muri iyi filime, Jim Heffel, yatangaje inkuru ibabaje kuri Facebook. Yanditse ati: “Jay yapfuye yicaye ku ifarashi mu ifatwa ry'amashusho muri filime yitwa 'Treasure Valley' muri Idaho”.

 

Undi mukinnyi wa Filme wari inshuti ye magara banakinanye Michael Easton yerekanye akababaro yagize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati "Akababaro kenshi ko kubura inshuti yanjye Jay Pickett, yari umukinnyi mwiza w'ibihe byose, twahuye dukinana kuva kera Imana imwakire mu bayo ikomeza umuryango we".

 

Jay Pickett, yamenyekanye muri Filime zitandukanye zakunzwe na benshi nka "Soda of Springs","A Matter of Faith","A women Deceived" na "The Work Wife"