Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro byayo kubaza abayobozi ku hazaza hayo

Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro byayo kubaza abayobozi ku hazaza hayo

Aug 02,2021

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports biganjemo abazwi nk’aba hooligans baramukiye ku biro byayo biri ku Kimihurura bashaka guhura na komite y’ikipe iyobowe na Jean Fidèle Uwayezu kugira ngo bahane ibitecyerezo ku hazaza h’iyi kipe.

 

Nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 7 muri shampiyona ishize ndetse ikipe igatakaza abakinnyi bayo barimo Mugisha Gilbert n’abandi barimo Rugwiro Herve,aba bafana barashaka kubaza Perezida w’ikipe ahazaza hayo.

 

Aba bafana bivugwa ko bahuriye ku ibagiro I Nyabugogo bahujwe n’umukire ufana Rayon Sports ku munsi w’ejo, barangije banoza umugambi wo kubyukira ku biro by’ikipe kujya kubaza komite ku kazoza k’ikipe.

 

Komite ya Rayon Sports yaramukiye mu nama yo kwiga ku buzima bw’ikipe ari naho aba bafana babasanze ndetse byitezwe ko Perezida Uwayezu aganira nabo.

 

Rayon Sports ntihagaze neza ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ririmbanyije mu Rwanda, kuko uretse kuzana umutoza Masudi Djuma nta bakinnyi bakomeye iragura.

 

Abafana ba Rayon Sports basembuwe cyane no kugenda kwa Mugisha Gilbert ndetse n’umukinnyi witwaye neza mu mwaka ushize Nishimwe Blaise nawe agiye kwerekeza muri APR FC ku buntu.

 

Rayon Sports iheruka igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018-2019 yasubiye hasi cyane kuko nta mukinnyi ukomeye ucyifuza kuyerekezamo bigakubitiraho ko isigaye ihora mu bukene budashira nubwo itabarwa n’uruganda SKOL rimwe na rimwe.

 

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ntabwo iragura abakinnyi ku buryo abafana bayo bemeranya na komite ahanini bahera ku musaruro iyi kipe yabaga ifite mu myaka ishize.

 

Bamwe mu bafana baganiriye n’itangazamakuru ku Kimihurura bashimangiye ko batishimye ndetse bifuza ko Perezida abaha ibisobanuro ndetse abereke aho ikipe igana cyane ko urebesheje amaso atari heza mu gihe hatagira igihinduka.