Kirehe: Umubyeyi yashyikirijwe umurambo w’umwana we, yanga kuwushyingura

Kirehe: Umubyeyi yashyikirijwe umurambo w’umwana we, yanga kuwushyingura

Aug 01,2021

Umuturage witwa Rukiriza Reverien utuye mu mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Bisagara mu murenge wa Mushikiri w'Akarere ka Kirehe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021 yashyikirijwe umurambo w'umuhungu we witwa Bizimana Charles wishwe na Hakizimana Frodouard tariki ya 28 Nyakanga 2021.

 

Amakuru avuga ko umurambo wazanwe mu mudoka y'akarere ariko Rukiriza akanga kuwakira ngo awushyingure.

Umwe baturage wari watabaye uyu muryango yabyemeje ati: "Kuva ejo twiriwe dutegereje umurambo ngo tuwushyingure, ariko bigeze nka saa kumi n'imwe baratubwira ngo ntabwo umurambo ukije. Ubwo turataha ariko uyu munsi ku mugoroba bawuzanye mu modoka y'akarere ariko umusaza ntiyishimire ko bawuzanye utari mu isanduku kuko bari bawushyize mu kantu k'akenda. Umurenge wari uhagarariwe n'adimini batangira kujya impaka, Rukiriza yanga kuwushyingura aravuga ngo uwamwishe namushyingure."

Undi muturage yavuze ko Rukiriza yanze gushyingura umuhungu we, hagafatwa umwanzuro wo kuwusubiza ku bitaro. Ati: "Umugabo Rukiriza yarakaye ku buryo bamwigishije bikananirana, abayobozi bafata umwanzuro wo kuwusubiza Nyakarambi, baravuga ngo ubwo uzashyingurwa nk'abandi bashyingurwa batagira ababo, ariko abaturage byababaje cyane kubona birirwa bategereje umurambo ariko wahagera ntushyingurwe, kuko Rukiriza yavuga ko nibura bakagombye kuwuzana uri mu isanduku. Twibajije niba akarere kanabura isanduku yo kuwuzanamo biradushobera."

Src: Bwiza

Tags: