Kubyara umwana udashyitse: ikibitera n’igishobora kukwereka ko ugiye kumubyara n’uko wabyirinda

Kubyara umwana udashyitse: ikibitera n’igishobora kukwereka ko ugiye kumubyara n’uko wabyirinda

Aug 01,2021

Kubyara umwana udashyitse bivugwa igihe cyose umwana avutse inda itarageza ku byumweru 37 kuva umugore asamye. Iki gihe kikaba kibarwa uhereye ku munsi aheruka kuboneraho imihango.

 

Kubyara umwana udashyitse ni ikibazo ku isi yose, kuko buri mwaka ugereranyije abana miliyoni 15 bavuka badashyitse, nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO)

 

Ikibabaje ni uko ibibazo bigendanye nuko kuvuka badashyitse bihitana abagera kuri miliyoni imwe kandi bagapfa batagejeje ku myaka 5.

 

Ugereranyije ku isi yose abana bavuka badashyitse babarirwa hagati ya 5% na 18%, aho umubare munini uwusanga mu bihugu bya Aziya na Afurika

 

Kuvuka udashyitse twabishyira mu byiciro 3:

 

Udashyitse bikabije cyane; mu gihe avutse atarageza ibyumweru 28

Iyo udashyitse bikabije; mu gihe avutse hagati y’ibyumweru 28 na 32

Kuvuka udashyitse bidakabije; hagati y’ibyumweru 32 na 37

 

Kuki tuvugako umwana avutse adashyitse?

Umwana uri mu nda ya nyina agenda akura ku buryo bukurikirana ndetse no mu cyumweru cya nyuma mbere yuko avuka hari ibiba bigikorwa ku mubiri we, ngo avuke byose byuzuye. Urugero: ubwonko, ibihaha n’umwijima bikenera icyumweru cya nyuma ngo umwana avuke bikora neza.

 

Iyo rero avutse ibyumweru 37 bitaragera, aba afite ibyago byinshi byo kugira ubumuga no gupfa. Nk’urugero mu 2013 hafi ya 1/3 (36%) by’abana bapfuye byatewe nuko bavutse badashyitse.

 

Abadapfuye na bo bakunze kugira ibibazo bikurikira:

 

Ibibazo by’ubuhumekero

Ibyo kutabasha kurya

Ibibazo ku mikorere y’ubwonko

Gukura nabi

Ibibazo byo kureba

Kutumva neza

Si ibyo gusa kuko kuvuka umwana adashyitse biba umutwaro n’ikibazo ku muryango ndetse kumwitaho bigasaba ubushobozi rimwe na rimwe burenze ubwo umuryango ufite nk’igihe agomba kumara mu byuma bimushyushya (couveuse), imiti ahabwa imurinda indwara ziterwa na mikorobi, n’ibindi binyuranye.

 

Gushyira umwana muri couveuse bisaba amafaranga menshi

 

Ese hari abagore bagira ibyago byo kubyara udashyitse kurenza abandi?

Kenshi na kenshi ntitumenya icyateye umugore kubyara umwana udashyitse ariko hari impamvu zagaragajwe zinyuranye zishobora gutuma umugore aba afite ibyago byinshi byo kubyara umwana udashyitse.

 

Imiterere y’umubyeyi mu buzima busanzwe

Kuba afite imyaka mike cyangwa myinshi cyane, ni ukuvuga afite munsi ya 17 cyangwa arengeje 35 ku mbyaro ya mbere

Abirabura bagira ibyago kurenza abandi

Kuba afite ubushobozi buke bw’imibereho, bimusaba gukora cyane ngo abone amaramuko

 

Imiterere y’inda

Kuba umubyeyi afite indwara ziterwa na mikorobi

Iyo utwite abana barenze umwe (impanga 2 cg 3, …)

Kuba yarigeze n’ubundi kubyara udashyitse

Mu gihe umubyeyi utwite afite umuvuduko udasanzwe w’amaraso

 

Imyitwarire

Kunywa inzoga n’itabi atwite

Kugira ibintu runaka akoresha cyane kandi kenshi nk’amafunguro runaka cyangwa ikindi kinyobwa

Gutinda kwisuzumisha inda ngo ahabwe imiti ifasha abagore batwite

Stress.

 

Ni iki cyerekana ko ugiye kubyara igihe kitaragera?

Kenshi na kenshi kimwe no kubyara ku gihe, iyo ugiye kubyara umwana udashyitse ubona ibimenyetso nk’ibisanzwe.

 

Muri byo twavuga:

 

Buri minota byibuze nka 10 inda irakomera ikifunga nk’aho uri gusunika (nkuko bimera uri kwikanira)

Kwiyongera k’ururenda rwo mu gitsina kimwe n’ibindi bisohoka mo ndetse hakaba hanazamo amaraso (isuha yamenetse)

Kumva mu kiziba cy’inda haremerewe bitewe nuko umwana ari gusunika

Kuribwa umugongo igice cyo hasi

Kugira ibimeze nk’ibinya mu nda, rimwe na rimwe ukaba wanahitwa

Mu gihe ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso ni byiza kugana kwa muganga kugira ngo uramutse ubyaye umwana udashyitse abaganga babashe kumwitaho.

 

Ese birashoboka kwirinda kubyara umwana udashyitse?

Kubera ko kubyara umwana udashyitse bituruka ku mpamvu nyinshi zinyuranye kandi zishobora guhura ari nyinshi ku muntu umwe, biragoye kuba wakirinda kubyara umwana udashyitse.

 

Icyakora hari ibyo wakora kugirango ugabanye ibyago byo kubyara umwana udashyitse:

 

Kureka kunywa itabi igihe cyose utwite cyangwa ubiteganya

Kwirinda inzoga n’ibindi biyobyabwenge byose

Igihe cyose ucyeka ko wasamye, kwisuzumisha kugira ngo abaganga batangire kugukurikirana hakiri kare

Igihe ubonye impinduka yose utwite, usabwe kwihutira kujya kwa muganga

Ikindi ukwiye kwitaho wowe n’uwo mubana ni ukuboneza urubyaro ku buryo hagati y’umwana n’undi hacamo igihe gihagije ku buryo umubyeyi aba yaruhutse bihagije.