Wari uzi ko umwana avukana ibihorihori 4? Sobanukirwa akamaro kabyo, igihe bisaba ngo byifunge n'icyo bisobanuye ku mikuririe y'umwana

Wari uzi ko umwana avukana ibihorihori 4? Sobanukirwa akamaro kabyo, igihe bisaba ngo byifunge n'icyo bisobanuye ku mikuririe y'umwana

Aug 01,2021

Igihorihori (fontanelle mu cyongereza) ni umwanya uba umeze nk’aho utarimo igufa, iyo urebye witonze mu ruhanga rw’uruhinja.

 

Nta mwana utakivukana kandi kiba ahantu 4 nubwo aho dukunze kubona ari 2; hari igihorihori cyo mu mutwe hejuru ari na cyo benshi bazi, hakaba ikiba mu mutwe inyuma hakaba n’ikiba mu misaya hagati y’ugutwi n’ijisho n’ikindi kiri ahagana inyuma y’ugutwi.

 

Igihorihori

Igihorihori cyimbere n’icy’inyuma

igihorihori cyo mu misaya

Ibihorihori byo mu misaya

Igihorihori kimaze iki?

Kigirira akamaro umwana na nyina mu gihe cyo kuvuka. Iyo umwana ari kuvuka, nicyo gituma umutwe we ubasha kwiyegeranya kuko amagufa yo hagati mu mutwe nyine aba atarakomera noneho akabasha kunyura mu nzira anyuramo avuka, nta kibazo.

 

Si ibyo gusa kandi kuko uko kigenda gifatana nyuma yo kuvuka byerekana byinshi mu mikurire ye, niba akura neza cyangwa nabi.

 

Ikindi kandi ni uko kigira uruhare rukomeye mu mikurire y’ubwonko bw’umwana.

 

Bisaba igihe kingana iki ngo igihorihori gifatane?

Nubwo ku bana bose bidafata igihe kingana ariko hari icyo twakita impuzandengo muri rusange:

 

. Igihorihori cy’inyuma nicyo giterana mbere y’ibindi byose bikaba bitwara amezi hagati ya 2 na 3 nyuma yo kuvuka

. Icyo hagati y’ijisho n’ugutwi ni cyo gikurikiraho, ku mezi 6 hafi aho

. Inyuma y’ugutwi giterana hagati y’amezi 6 na 18, gusa akenshi giteranira rimwe n’icyo hagati y’ugutwi n’ijisho

. Icyo hejuru ni cyo gitinda kuko ni hagati y’amezi 9 na 18 muri rusange gusa hari n’aho bishobora kugera ku mezi 24.

 

Ibyo kuzirikana

Usanga ababyeyi benshi batinya kuba bakora ku gihorihori ndetse no mu gihe cyo koza umwana bakahabererekera. Nyamara si ngombwa gutinya kuhakora kuko haba hatwikirijwe n’uruhu, ndetse n’igihorihori ubwacyo ni igufa riba ritarakomera.

 

Icyakora ugomba kwita ku buryo kigenda giterana kuko, uko giterana bifite icyo bisobanuye kinini ku mikurire ye.

 

Igihorihori gitebeye

 

Igihorihori gitebeye

Iyo ukoze aho igihorihori giherereye, ubona gisa n’igitebeyemo, ibyo ni ibisanzwe. Nyamara iyo cyifashe ubwacyo kigatebera ni ikimenyetso cy’uko umwana afite umwuma, umubiri we nta mazi ahagije ufite.

 

Bishobora kandi no kuba ikimenyetso cy’uko imirire y’umwana atari myiza, afite indyo-nkene.

 

Ikindi kimenyetso kijyana no gutebera kw’igihorihori ni amaso ahenengeye no kunyara gacye ugereranyije n’uko yanyaraga.

 

Ibi ubibonye uzihutire kwa muganga.

 

Igihorihori kibyimbye

 

Igihorihori kibyimbye

Ubusanzwe iyo umwana ari kurira, igihorihori cye kirabyimba ariko iyo acecetse kirongera kigasubira mu mwanya wacyo. Nyamara nubona kibyimbye mu bihe bisanzwe, ntigisubire mu mwanya wacyo, ni ikimenyetso cy’indwara nko kuba ubwonko bwabyimbyemo amazi, cyangwa hari mikorobi runaka yamugiyemo. Niba biherekejwe no kurira no kugira umuriro mwinshi, ni byiza guhita umujyana kwa muganga.