Biratangaje: Nyuma yo kubenga abasore benshi yasezeranye na nyina umubyara kubana akaramata anahishura icyabimuteye

Biratangaje: Nyuma yo kubenga abasore benshi yasezeranye na nyina umubyara kubana akaramata anahishura icyabimuteye

Aug 01,2021

Umukobwa w’imyaka 26 wabenze abasore benshi yakoze ubukwe na nyina w’imyaka 44 bemerenya kubana akaramata. Uyu mukobwa yahishuye ikintu gikomeye cyabimuteye, nyina we avuga ko gukora ubukwe n’umukobwa we biri mu bintu bya mbere bimushimishije mu buzima bwe.

 

Uyu mukobwa yitwa Lolita, akomoka muri Nigeria. Yavuze ko nyina ariwe muntu wenyine wamwitayeho kurusha abandi akamukorera inshingano zose nk’umubyeyi wenyine kuko nta Se agira. Hejuru y’ibi yongeyeho ko yasabwe urukundo n’abasore benshi akababenga kuko ntawamwitagaho ngo ageze aha nyina ari nayo mpamvu yafashe umwanzuro wo kutazamujya kure bikarangira bakoze ubukwe.

 

Yagize ati ”Mama wanjye ni umuntu mwiza kuri njye, amfata neza akanyitaho ku bwiyo mpamvu bizambabaza kuba kure ye. Rero nafashe umwanzuro wo gushyingiranwa nawe”. 

 

Ibinyamakuru bitandukanye birimo n’icyitwa Legitpost dukesha iyi nkuru byavuze ko abantu bumvise iyi nkuru bumiwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhanahana iby’iyi nkuru. Ku rundi ruhande ariko hari kwibazwa niba uyu mwana na nyina bari basazwe ari abatinganyi.