Ibyo Wamenya Ku Ndege Bwite Ya Messi Ifite Ubwogero(Douches) 2 N'igikoni - AMAFOTO

Ibyo Wamenya Ku Ndege Bwite Ya Messi Ifite Ubwogero(Douches) 2 N'igikoni - AMAFOTO

Jul 31,2021

Iyi ndege y'igiciro kandi ifite ubwiza butangaje igura milioni 12 zose z'amapawundi akoreshwa mu Bwongereza ni ukuvuga asaga Miliyari 16RWF bijyanye n'ubuhangange bw'icyamamare Messi ukinira ikipe ya FC Barcelone.

Ku ngazi umuntu yuririraho ajya muri iyi ndege handitseho amazina y'umuryango we ndetse yanditseho numero 10 akoresha mu ikipe ya FC Barcelone.

Amazina y'abagize umuryango we yanditse ku ngazi zijya mu ndege

Ni indege yakozwe na Companyi yo muri Argentine igihugu avukamo by'umwihariko ikorewe Messi n'umuryango we.

Lionel Messi n'umuryango we bari mu ndege yabo

Ni indege y'agatangaza ikaba ifite igikoni cyayo ndetse n'imyanya myiza yo kwicarwamo n'abantu 16 cyangwa zigahindurwamo uburiri bwo kuryamaho..

Imbere mu ndege

Ifite intebe 16 nziza cyane zishobora kwicarwamo cyangwa se zigahindurwamo uburiri abantu baryamaho

Indege ya Lionel Messi

SRC: The Sun

INDI NKURU WASOMA

Ubwiza bw'indege yihariye(Private jet) ya Cristiano Ronaldo agendamo mu biruhuko. AMAFOTO