Umukobwa wagaragaye atwika amakaye ndetse n'abandi bagagaye bayashwanyaguza bamenyekanye abayobozi b'ibigo bigaho bagira icyo babivugaho

Umukobwa wagaragaye atwika amakaye ndetse n'abandi bagagaye bayashwanyaguza bamenyekanye abayobozi b'ibigo bigaho bagira icyo babivugaho

Jul 31,2021

Abantu batandukanye hirya no hino mu gihugu bagaragaje ko bababajwe n'iyi myitwarire bamwe bakanabihuza n’uburere buke.

Imbuga nkoranyambaga zirimo Watsapp, Facebook na twitter zanyeganyejwe n’aya mashusho agaragaramo umukobwa wicaye ari gutwika amakayi n’ibitabo, ari nako abivugiraho amagambo.

Umukobwa utwika amakayi n’ibitabo byamenyekanye ko arangije kwiga, mu kigo cyitwa Friend School of Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Umuyobozi w’iri shuri, Pasteur Sebatunzi Bicunda, yavuze ko uwo mwana w’umukobwa yari asanganywe ibibazo mu mitekerereze.

Yabwiye RBA ati " Ubusanzwe umunyeshuri yari asanzwe afite ibibazo byihariye. Amakuru avuga ko umubyeyi we cyangwa se umuryango wo kwa Se utamwemera. Yari afite ibibazo byihariye ndetse ashaka no kunywa ibiyoga."

Abandi banyeshuri bagaragayemo basimbagurika ku mpapuro izindi baziterera hejuru nta ntera bahanye, abandi batanambaye agapfukamunwa muri ibi bihe bya Covid 19, bo ni abo muri Giheke TVET School mu Karere ka Rusizi n’ubundi.

MINEDUC igiye guhana ba banyeshuri bagaragaye bishwanyagurijeho imyenda n’abatwitse amakayi yabo nyuma yo kurangiza ibizami

Umuyobozi w’iri shuri, Ntirenganya Christian Jean Baptiste wanavuze ko hari ibindi bikoresho basanze byangijwe n’aba banyeshuri yagaragaje akababaro gakomeye cyane.