Amashuri yo mu byiciro bitandukanye yahawe igihe cyo gutangiriraho

Amashuri yo mu byiciro bitandukanye yahawe igihe cyo gutangiriraho

Jul 31,2021

Nyuma yo gukura Umujyi wa Kigali n’uturere 8 muri Guma mu rugo,MINEDUC yahise itangaza ko amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azatangira igihembwe cya 3 tariki ya 2 Kanama.

 

Amashuri makuru azakomeza akore nk’ibisanzwe. Ayo mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere 8 azafungura tariki 9 Kanama.

 

Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara rivuga ko “Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, tariki ya 02 Kanama 2021 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.”

 

Iyi Minisiteri yavuze ko ayo matariki areba abanyeshuri biga mu mashuri abarizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twari twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

 

Ku mashuri Makuru na Kaminuza, abanyeshuri bazakomeza kwiga uko bisanzwe.

 

Icyakora ayo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro azasubukura amasomo tariki ya 09 Kanama 2021.

 

Amashuri yose yakanguriwe kubahiriza ingamba zose zigamije ikumirwa ry’ubwandu bwa Covid-19 kandi agashyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri bacikanywe (Catch up program) aho biri ngombwa.