Agashya: Kompanyi y'abashinwa yaciye agahigo ko kubaka inzu y'amagorofa(etages) 10 mu masaha 28 gusa

Agashya: Kompanyi y'abashinwa yaciye agahigo ko kubaka inzu y'amagorofa(etages) 10 mu masaha 28 gusa

Jul 30,2021

Iyo umuntu avuze ko iterambere ryihuta nk'umuyaga ni imvugo ivugwa kugira ngo bikumvishe ko hari umuhanda cyangwa inyubako zishora kuzura mu gihe gito cyane nk'uko Broad Group, Kompanyi y'Abashinwa yakoze amateka ku isi ikuzuza inzu ya Etaje 10 mu masaha 28.

 

Kompanyi Broad Group, ikorera mu Bushinwa, ikora ibikorwa bitandukanye by'ubwubatsi, ni agahigo gakomeye bakoze ko kubaka inyubako y'amagorofa agera ku 10 mu gihe kirenzeho gato umunsi umwe. Iyi sosiyete yubatse inyubako yubatswe mu mujyi wa Changsha mu Bushinwa. Mu kubaka iyi nyubako ifite n'ubushobozi bwo guhangana n'umutingito, iyi Kompanyi yakoresheje ibice bya moderi bizwi ku izina rya “Living Building System ”.

 

Living Building System 5D, ni uburyo Broad Group bakoze byoroshye gutwara no kwinjizamo ibikoresho mu nyubako no kubiteraterana mu kanya gato cyane, barabanza bakubaka inzu mu gishushanyo hanyuma ibikoresho byose bikagera ku cyubakwa n'amamashini yabugenewe akazi kagakorerwa rimwe.

 

Inyubako y'amagorofa 10 yubatswe mu masaha 28

 Amakuru y'urubuga constructionglobal, avuga ko Broad Group, yari igiye gukora andi mateka mu mwaka wa 2012, yari igiye kubaka umunara muremure ku isi muri Changsha kuri 838m, wari kuba ufite uburebure bwa metero 10 zisumba umunara wa  Burj Khalifa i Dubai, Isosiyete yavuze ko yashoboraga gukora iyi nyubako yitwa Sky City, mu mezi umunani gusa. Ariko, kubera kutakira ibyemezo, ntabwo yigeze yubakwa.