Mozambique: Min. Biruta na RDF batangaje uko ibitero ku nyeshyamba byangenze, abapfuye n'abakomeretse n'uko uko byangenze ngo ingabo z'u Rwanda zoherezwe muri kiriya gihugu

Mozambique: Min. Biruta na RDF batangaje uko ibitero ku nyeshyamba byangenze, abapfuye n'abakomeretse n'uko uko byangenze ngo ingabo z'u Rwanda zoherezwe muri kiriya gihugu

Jul 29,2021

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubutwererane bw’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere, muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

 

Muri iki kiganiro, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col. Rwivanga,yabashije kugaragaza ishusho y’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique.

 

Col Rwivanga yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ubu zibarizwa mu duce two mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba nka Palma, Afungi, Mueda na Awasse.

 

Col Rwivanga yatangaje ko tariki ya 24 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero kuri uyu mutwe, hicwa abarwanyi bane mu gace ka Awasse, hafatwa n’imbunda abo barwanyi bari bafite.

 

Kuri uwo munsi, hishwe abandi barwanyi babiri bari kuri moto ifite pulake yo muri Tanzania. Abo barwanyi basanganywe imbunda, mudasobwa ndetse n’inyandiko zari mu giswahili.

 

Col Rwivanga yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zimaze gukora operasiyo nyinshi muri Mozambique.

 

Ati “Aho twagiye duhura n’umwanzi twaramuneshaga, tukamwirukankana tukamwica. Umusirikare umwe ni we wakomeretse ariko nawe ari kwitabwaho.”

 

Yakomeje agira ati "Hagati y’itariki 24 Nyakanga na 28 Nyakanga, twakoze operasiyo nyinshi ahantu hitwa Awasse na Macimboa n’ahitwa Mueda na Awasse. Ni hagati muri Cabo Delgado aho ingabo zacu ziri. Ku itariki 24 [Nyakanga] twishe bane ahitwa Awasse, dufata RPG, SMG, Machine Gun n’imiti. Turongera kuri uwo munsi twica babiri tubateze igico.”

 

Yavuze ko iyo Operasiyo idashingiye ku gihe runaka izamara, kuko bizaterwa n’igihe ikibazo kizakemukira.

 

Ati “Misiyo nituyigeraho ubwo igihe cyo gutaha kizaba kigeze.”

 

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko mu gutabara ku ikubitiro, u Rwanda rwakoze ibisabwa byose, yaba ikiguzi n’ibindi ariko rutegereje ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibindi bihugu by’inshuti byagira icyo bibikoraho cyo kimwe na Mozambique nk’igihugu cyatabawe.

 

Ati “Turakorana na Mozambique kugira ngo ibe yagira uruhare ibigiramo nk’igihugu cyatabawe.”

 

Ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique, ibihugu bimwe byo muri SADC birimo Afurika y’Epfo byamaganye icyo gikorwa, bivugwa ko zoherejweyo bitagishijwe inama.

 

Dr Biruta we yavuze ko ibihugu byose birebwa byamenyeshejwe. Ati “ Ni byo hari ibyavuzwe ariko ntabwo twabyitirira ibihugu. Twavuga ko hari abantu bagize icyo babivugaho bavuga ngo ntitubyumva, ntabwo mwaduteguje [...] kohereza ingabo byashingiye ku masezerano dusanzwe dufitanye na kiriya gihugu.”

 

Biruta yavuze ko ubwo icyo gikorwa cyo kohereza ingabo cyabaga, habayeho kugisha inama ibihugu bya SADC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bifite icyo bikora muri Mozambique nk’u Bufaransa, Portugal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.