Leta y’u Burundi yaburijemo ibitaramo bya Israel Mbonyi

Leta y’u Burundi yaburijemo ibitaramo bya Israel Mbonyi

Jul 28,2021

Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021, yatangaje ko yaburijemo ibitaramo by’umuhanzi w’Umunyarwanda, Israel Mbonyi uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ubutegetsi, iterambere ry'abaturage n'umutekano mu Burundi mu kanya gashize, yasobanuye ko impamvu ibitaramo bya Mbonyi byaburijwemo ari uko nta burenganzira yigeze ahabwa n’urwego rubifitiye ububasha.

Iyi Minisiteri yagize iti: “Umuhanzi Israel Mbonyi wateganyaga gutaramira mu Burundi ntazabikora. Nta burenganzira yahawe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.”

Mbonyi yifashishije imbuga nkoranyambaga, tariki ya 19 Nyakanga 2021 ni bwo yabwiye abamukurikira iby’ibi bitaramo yari yaratumiwemo kenshi ariko ntibikunde.

Icyo gihe yagize ati: “Nyuma y’ubutumire bwinshi butakunze, abantu banje b’IBURUNDI ndashaka kubamenyesha ko nzaza gutaramana namwe kuri 13,14,15 z’ukwezi kwa Munani.”

Mbonyi yaherukaga kwibutsa abakunzi be iby’ibi bitaramo mu minsi itatu ishize, ati: “Burundi, ndaje nzanye n’itsinda ryose.”