Byatangaje benshi: Perezida wa Malawi n'umuryango we bagiye mu bwongereza kwitabira inama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference

Byatangaje benshi: Perezida wa Malawi n'umuryango we bagiye mu bwongereza kwitabira inama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference

Jul 28,2021

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera n’itsinda ry'abantu 10 rigizwe n'abarimo umuryango we tariki ya 25 Nyakanga 2021 bagiye mu Bwongereza, kugira ngo yitabire inama mpuzamahanga yerekeye uburezi igomba kwifashisha ikoranabuhanga mpuzashusho rya ‘video conference’.

Abagize umuryango wa Perezida Chakwera bamuherekeje barimo umugore we, umukobwa n’umukwe we usanzwe ashinzwe itumanaho mu biro bye.

Ubusanzwe inama zikorerwa kuri ‘video conference’ zikorwa bidasabye ko umuntu ava mu byimbo bye, kuko aba asabwa gusa kuba afite interineti.

Perezida Chakwera we yasobanuye ko impamvu yavuye mu gihugu cye akajya mu Bwongereza kwitabira iyi nama, na none aho yifashisha iri koranabuhanga, ari uko imbaraga za interineti iwabo ari nkeya, bikaba byagorana akorerayo.

Umuvugizi we na we yahaye igitangazamakuru Nyasa Times ibi bisobanuro ati: “N’ubwo inama izifashisha videwo, Perezida yari akeneye kuba ari mu Bwongereza kuko nk’uko mubizi, interineti yo muri Malawi ntabwo yizewe.”

Iyi nama iratangira kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021, imare iminsi ibiri.