Ntibisanzwe: Umwana w'imyaka 10 yakoreye se ibyo yari amaze gukorera nyina amuhohotera bimuviramo gupfa

Ntibisanzwe: Umwana w'imyaka 10 yakoreye se ibyo yari amaze gukorera nyina amuhohotera bimuviramo gupfa

Jul 26,2021

Polisi mu Karere ka Rukungiri muri Uganda iri mu iperereza ku rufu rw’umugabo w’imyaka 33 bivugwa ko yishwe n’umuhungu we w’imyaka 10 nyuma y’amakimbirane yabanje kubera mu rugo hagati y’umugabo n’umugore we.

Umugabo wishwe ni uwitwa Pius Tugumisirize, wari utuye mu Mudugudu wa Rwesero, ubarizwa muri Paruwasi ya Kikarara, mu Murenge wa Bwambara, ho mu Karere ka Rukungiri.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi muri Kigezi, Elly Maate, “nyakwigendera yagiranye intonganya n’umugore we, Ruth Owakubariho w’imyaka 29 birangira akubise umugore we isuka mu mutwe ava amaraso menshi cyane,”

 ‘‘Nyuma y’ibyo, Tugumisirize bivugwa ko yacitse akajya kwihisha, atazi ko umuhungu we w’imyaka 10 yafashe ya suka yakoresheje akubita umugore we akamukurikira,”

Amakuru agera kuri Daily Monitor dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu mwana yasanze se ahantu bivugwa ko yari yihishe, nawe akamukubita ya suka mu mutwe akamusiga arimo gupfa mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, itariki 25 Nyakanga.”

Atashye ageze mu rugo, uyu mwana yabwiye abo mu muryango we ibyo yari amaze gukorera se. aba bahise birukira aho Tugumisirize yari ari, baramufata bamujyana kwa muganga ku ivuriro rya Kikarara, ariko ashiramo umwuka akihagera.

Umuvugizi wa polisi avuga ko ibi byose byabaga mu gihe umugore wa nyakwigendera yari yagiye kurega umugabo we amushinja ihohotera ryo mu muryango, atazi ko umuhungu we yakurikiranye se akamukubita isuka arimo kumuhorera nyuma y’ibyo umugabo yari amaze kumukorera.

Polisi yageze ahabereye icyaha habaho no gukora ibizamini ku murambo, mu gihe uyu mugore nawe yatwawe ngo ajye guhatwa ibibazo, ariko uyu mwana w’umuhungu we yahise acika.