Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zongeye kwivugana inyeshyamba nyinshi hanafatwa byinshi mu bikoresho byazo

Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zongeye kwivugana inyeshyamba nyinshi hanafatwa byinshi mu bikoresho byazo

Jul 26,2021

Amakuru akomeje kuzenguruka kuri twitter ataremezwa neza aravuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique muri iyi weekend zongeye kwivugana inyeshyamba nyinshi mu Ntara ya Cabo Delgado mu gace ka Awasse.

Aya makuru arakomeza avuga ko izo nyeshyamba zishwe mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Rwanda ubwo zageragezaga kongera ingufu muri aka gace kugirango zibashe kurushaho kugenzura umuhanda.

Biravugwa ko izi ngabo z’u Rwanda zifatanyije n’ingabo za Mozambique muri iyo mirwano zishe inyeshyamba zigera kuri 50 ndetse zigasenya ibirindiro byazo muri Awasse zigafata n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare nk’uko amafoto yashyizwe ahagaragara abigaragaza.

Kajugujugu y’igisirikare cy’u Rwanda biravugwa ko yakoreshejwe muri iyi mirwano nk’uko bigaragara muri aya makuru yashyizwe kuri twitter n’uwiyita Serial Tweeper.

Ikinyamakuru SkyNews cyatangaje ko izi nyeshyamba zo muri Mozambique ziyita Al Shabab zikorana n’imitwe y’iterabwoba ikomeye ku Isi nka Al Qaida na Islamic State zakunze kuva mu 2017 guhungabanya umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado ikungahaye cyane kuri gaz, zikura abarwanyi mu bihugu bitandukanye birimo n’ibituranye n’u Rwanda.

Ibihugu bivugwa ko zikuramo abarwanyi birimo Uganda, Tanzania, Somalia, ndetse na bimwe mu bihugu by’Abarabu.

U Rwanda rukaba rwarohereje ingabo zo gufasha Leta ya Mozambique kurwanya izi nyeshyamba zimaze guhitana abaturage basaga 3000 no gukura mu byabo abasaga miliyoni ku bwa Perezida Filipe Nyusi.