Byatangiye ari intambara! Rayvanny na Paula mu munyenga w’urukundo mu maso ya nyina Kajala wanahawe akayabo n’uyu muhanzi

Byatangiye ari intambara! Rayvanny na Paula mu munyenga w’urukundo mu maso ya nyina Kajala wanahawe akayabo n’uyu muhanzi

Jul 25,2021

Isi babayemo ntabwo ari aya hano hafi! Frida Kajala nyuma yo kuvumira ku gahera Rayvanny amushinja kumusindishiriza umwana akaboneraho kumusoma n’ibindi, asa n’uwamumweguriye kuko noneho bamuteretanira mu maso. Ibi byagaragariye mu isabukuru y’uyu mubyeyi wananyanyagijweho akayabo n’uyu muhanzi.

 

Ntawe utibuka inkundura yabaye ubwo hasakaraga amashusho agaragaza Rayvanny ari gusomana na Paula Kajala umukobwa w’icyamamare muri sinema ya Tanzania Frida Kajala. Nyuma kandi uyu mwana yagaragaye anywa inzoga. Nyuma y'uko ayo mashusho agiye hanze, ni bwo byasakuje Frida Kajala akagaragaza ko yababajwe no kuba Rayvanny na Hamisa Mobetto bamusindishirije umukobwa.

 

Icyo gihe Rayanny yagiranye na Paula ibihe byiza

 

Byagarutsweho cyane mu myidagaduro ya Tanzaniya abahanzi barimo Harmonize wari mu rukundo icyo gihe na nyina w’uyu mukobwa [Frida Kajala], baravugwa cyane. Harmonize yikomye bikomeye Rayvanny babanye muri Wasafi avuga ko ibyo yakoze bidakwiye ashingiye ku guha umwana inzoga akagerakaho no kumushora mu ngeso ziganisha ku busambanyi [Gusomana].

 

Ibi byose byabaye amateka kuko Rayvanny noneho yatsindiye uyu mukobwa wa Frida Kajala ku buryo asigaye anamumuteretera mu maso. Ukurikije amagambo Frida Kajala yavuze kuri Rayvanny biragoye guhita wiyumvisha ukuntu ari mu ba mbere bitabiriye isabukuru ye ndetse akananyanyagizaho amafaranga uyu mubyeyi mu birori bikomeye bamukoreye ku munsi we w'amavuko.

Kajala [iburyo] isabukuru ye yabaye tariki 22 Nyakanga

 

Mu mashusho yashyize hanze y'uko ibi birori byagenze, Rayvanny aba yicaranye na Paula Kajala baryohewe n’ubuzima bifata amashusho mbese bya bindi bya 'Romantique'. Ikindi gikomeye ni uko hari aho bigera Rayvanny agahaguruka akajya aho Frida Kajala yari yicaye [Nyina w’umukunzi we] maze akamunyanyagizaho akayabo k’amafaranga amwifuriza kugira isabukuru nziza.

 

Uyu mubyeyi aba yishimye yizihiwe. Rayvanny kandi yananyuze ku mbuga nkoranyambaga yifuriza isabukuru nziza uyu mubyeyi agira ati: “More Years, More Success!!! Happy birthday momy @kajalafrida”. Rayvanny Ugereranyije mu Kinyarwanda ni nk'aho yagize ati ”Ramba imyaka myinshi, ugere kuri byinshi!!! Isabukuru nziza mubyeyi @kajalafrida”.

 

 

Impamvu twavuze ko ibyabaye ari amateka ni uko n’uyu mubyeyi ubona asa n’uwamaze kwakira Rayvanny. Nyuma y’ubu butumwa nawe yaramusubije amushimira agira ati ”Urakoze muhungu“. Urukundo rwa Rayvanny na Paula Kajala rwabaye ikibatsi nyuma y'uko uyu muhanzi ashyize hanze amafoto y’ubwambure bwa Harmonize yajyaga yoherereza uyu mwana w’umukobwa n’ibiganiro bitandukanye bagiye bagirana amusaba ko baryamana.

Iyi foto iri mu zatumye hemezwa urukundo rwa Paula Kajala na Rayvanny