Apotre Gitwaza yahanuye ibintu bikomeye bigiye kuba ku mugabane wa Afurika

Apotre Gitwaza yahanuye ibintu bikomeye bigiye kuba ku mugabane wa Afurika

Jul 25,2021

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyoboye Zion Temple Celebration Center ubwo yari mu giterane cya Afurika Haguruka tariki ya 18 Nyakanga 2021, yahanuye ko umugabane wa Afurika uzaba igihugu kimwe kizitwa Leta Zunze Ubumwe za Afurika, ndetse ikazajya igikoresha ururimi rumwe; Igiswahili.

Ubu ni bumwe mu buhanuzi burindwi (bwumvikana muri videwo dukesha Ibyamamare) Apôtre Gitwaza yatangarije ku musozo w’iki giterane cyatangiye tariki ya 11 Nyakanga 2021 cyifashishaga ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Uyu muvugabutumwa yagize ati: “Ubuhanuzi 7 Imana ifitiye Afurika; ndagira ngo ubwandike vuba kandi birajyana n’ibyanditswe. Ubuhanuzi bwa mbere, Afurika izaba Leta Yunze Ubumwe, kizaba igihugu kimwe. Imyaka izagera ubwo Afurika itazitwa Afurika, izongerwaho ngo Leta Zunze Ubumwe za Afurika.”

Apôtre Gitwaza yavuze ko ubuhanuzi bwa kabiri buzaba kuri uyu mugabane, ari uko uyu mugabane uzagira imijyi itanu ikomeye, abayituye bakoreshe ururimi rumwe bahuriyeho, ari rwo Igiswahili.

Ati: “Afurika izagira imijyi itanu ikomeye kandi ururimi ruzavugwa, ruzaba ari Igiswahili. Ururimi rw’Igiswahili ruzamenyekana muri Afurika hose. Tuzakoresha Igifaransa n’Icyongereza nk’indimi zisanzwe, ariko ururimi rw’Abanyafurika icyo gihe ruzaba ari Igiswahili.”

Mu gusobanura iby’iyi mijyi, yagize ati: “Bibiliya yavuze ngo uwo munsi, mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu, Afurika nimara kuba igihugu kimwe, izaba ifite imijyi itanu ikomeye gusumba iyindi, umwe uzaba mu majyaruguru muri Afurika, undi uzaba mu majyepfo ya Afurika, undi uzaba iburasirazuba bwa Afurika, undi uzaba iburengerazuba bwa Afurika, undi mujyi uzaba rwagati muri Afurika. Iyi mijyi uko ari itanu izaba ikomeye cyane, ururimi ruzaba rukoreshwa mu buyobozi ni Urunyakanani, urufitanye isano n’Igiswahili.”

Yasabye abitabiriye iki giterane gutangira bakiga Igiswahili, bacyigishe n’abana babo hakiri kare kugira ngo iki gihe nikigera bazabe biteguye kugikoresha, aca amarenga ko kucyiga muri icyo gihe bizaba bihenze.

Apôtre Gitwaza yavuze ko icyo gihe Afurika izaba ari igihugu gikomeye cyane, cyuhabwa kandi cyubaha Imana, uzaba agituyemo ngo ntaho azaba atandukaniye n’umutunzi w’ibuye rya diyama.

Ni bwo ngo Abanyafurika baba hanze y’uyu mugabane bazatangira gutaha, kugira ngo bubake icyo gihugu gishya. Arabasaba gutaha hakiri kare ati; “Ndababwira uyu munsi abari muri Amerika, Australia, u Bushinwa, Canada, u Bubiligi, u Bufaransa, Suwede n’ibihugu ngo nimutahe mwubake iwanyu, muhakomeze.

Icyakoze ntabwo uyu muvugabutumwa yigeze atangaza igihe iby'ubu buhanuzi buzabera. Byumvikana gusa ko bishobora kuzatwara igihe kirekire.

Src: Bwiza