RDF yifashe ku bijyanye n’imibare y’abaguye mu irasana ryayihuje n’inyeshyamba muri Mozambique

RDF yifashe ku bijyanye n’imibare y’abaguye mu irasana ryayihuje n’inyeshyamba muri Mozambique

Jul 25,2021

Igisirikare cy' u Rwanda, Rwanda Defence Forces (RDF), cyemeje ko koko cyahanganye n'inyeshyamba muri Mozambique gusa cyirinze kuvuga ku mibare y'abaguye muri iyo mirwano.

 

Kuwa 9 na 10 Nyakanga u Rwanda rwohereje abasirikare bagera ku gihumbi kugira ngo bahashye inyeshyamba zazonze Intara ya Cabo Delgado.

Bimwe mu binyamakuru byavuze ko abasirikare ba RDF kuwa 20 Nyakanga 2021, bavuye ahitwa Afungi, hafi na Palma, basakirana n'inyeshyamba mu cyaro cya Quionga, rurambikana.

Umuvugizi wa RDF, Col. Ronald Rwivanga, yavuze ko iyi mirwano yabayeho gusa ngo ntiyakwemeza imibare, bategereje raporo y'ibyavuye ku irasaniro. Yabwiye KT Press ngo" Turacyategereje raporo y'ibyavuye mu mirwano. Reka uruhande rwa Mozambique ruzabivugeho. Ntabwo twe dukeneye kubivugaho."

Hari amakuru yavugaga ko RDF yishe inyeshyamba 30 gusa nta makuru y'abasirikare bayo baba barahaguye cyangwa inkomere.

Intara ya Cabo Delgado yahuye n'umutekano muke kuva mu 2017 w'abitwaza Idini ya Islam.