Min. W'intebe wa Uganda yavuze ko agiye kwishinganisha kuri Perezida nyuma y'uko hari umuntu wamuteye ubwoba

Min. W'intebe wa Uganda yavuze ko agiye kwishinganisha kuri Perezida nyuma y'uko hari umuntu wamuteye ubwoba

Jul 24,2021

Minisitiri w'Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y'aho hari umuntu atavuga amazina bwavanye i Kampala, akajya iwe Kakumiro gutanga ubutumbwa bwo kumutera ubwoba.

 

Kuwa Gatanu, mu kiganiro n'abanyamakuru, Nabbanja yavuze ko " Iyo ntumwa yegrereye musaza wanjye aho akorera iramubza ngo uriya mugore ashaka iki? Niba umuntu ashobora kujya mu cyaro agiye kubaza icyo kibazo, bivuga ko ishyamba atari ryeru."

Min. Nabbanja avuga ko ibi bintu bitoroshye. Ati " Ngiye kubimenyesha bosi wanjye, umukuru w'igihugu. Ntabwo nabifata nk'ibyoroshye."

Uyu mutegetsi yatewe ubwoba nyuma yo kugaragaza ko atazorohereza abarya ruswa. Mu minsi ishize, mu Karere ka Kasese, yari yateye utwatsi ibyari byateguwe ngo bihabwe abaturage kuko ari bibi.

Nabbanja yagizwe Minisitiri w'Intebe kuwa 8 Kamena 2021, yemezwa n'inteko ishinga amategeko kuwa 21 Kamena.

Minisitiri w'Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja/ Internet