Diamond uherutse kugura imodoka igura umugabo igasiba undi ndetse akaba agiye no kugura indege aba mu nzu akodesha

Diamond uherutse kugura imodoka igura umugabo igasiba undi ndetse akaba agiye no kugura indege aba mu nzu akodesha

Jul 23,2021

Buri wese agira amahitamo ye n'intego aba yarihaye mu buzima, uzasanga kenshi hari umuntu abantu besnhi bakurira ingofero ko ari umuherwe afasha n'abatishoboye ariko akaba mu nzu y'ubudoke nk'uko Diamond ari mu bahanzi b'abaherwe ariko nawe aracyari umupangayi n'ubwo ashobora kuba agiye kugura indege.

 

Diamond Platnumz ni umuhanzi umaze kwigarurira Afurika yose n'ibice bimwe by'isi muri muzika, agira ibintu bihenze cyane imodoka agendamo ziba ari iz'akataraboneka mu gihugu atuyemo cya Tanzania no mu karere. Mu minsi ishize ni bwo yanerekanye itandukaniro agura imodoka yo mu bwoka wa Rolls Royce ifite agaciro gasanga Miliyoni 330 z'amanyarwanda.

 

 

Mbere y'uko agura iyi modoka ya Rolls Royce, Diamond yavugaga ko hari abamushyira ku ntonde z'abahanzi bakize akisanga ku myanya ya nyuma, akabihinyuza avuga ko akize cyane utabyemera ngo azajye abaza imbuga zirimo Google arebe umutungo we. Uyu muhanzi w'amateka muri muzika y'Afurika y'Iburasirazuba hari abo byatunguye ko aba mu bukode.

Muri 2014 Diamond yagendaga mu modoka ya BMW

 

Diamond n'ubwo atuye mu nzu y'ubukode, afite inzu yubatse kandi zihenze ariko ntazituremo agahitamo kwibera mu bukode. Hari amakuru avuga ko afite inzu i Pwani no mu gace ka Sinza. Ku bijyanye no kuba aba mu bukode, KissFm yo muri Kenya iherutse gutangaza ko Diamond yibasiwe na bamwe mu bafana be babajije impamvu akiri umupangayi kandi ari umuherwe, icyo gihe Diamond yagize ati: "Mu gihe ubona ko ntuye mu bukode, menya ko mfite intego, mu gihe nzaba nageze ku ntego yanjye  bizaba amateka y'ubuzima bwanjye".

 

Ubwo Diamond yahishuraga ko afite inzu i Sinza