Nigeria yungutse indege z’indwanyi 6 zizayifasha guhangana n’amabandi, no kurwanya iterabwoba - AMAFOTO

Nigeria yungutse indege z’indwanyi 6 zizayifasha guhangana n’amabandi, no kurwanya iterabwoba - AMAFOTO

Jul 23,2021

Leta ya Nigeria kuri uyu wa 22 Nyakanga 2021 yakiriye indege z’indwanyi 6 za A-29 Super Tucano zizayifasha guhangana n’amabandi n’ibikorwa by’iterabwoba.

Zakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Nigeria, Bashir Magashi agaragiwe n’abasirikare bakuru, ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Kano.

Izi ndege ni zimwe muri 12 iki gihugu cyaguze na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu myaka itanu ishize. Umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere, Edward Gabkwet yatangaje ko izindi bazazibona mu Kwakira 2021.

indege za Nigeria

Leta ya Nigeria imaze igihe kirekire mu rugamba rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe w’iterabobwa wa Boko Haram, ukunze kumvikana mu bikorwa byiganjemo gushimuta abanyeshuri n’ubwicanyi.

Iki kibazo cyiyongeraho icy’ibikorwa by’amabandi bikomeje gufata intera, aho mu cyumweru gishize yarashe indege ya gisirikare.