Uganda yavuze ku makuru avuga ko U Rwanda rwumvirije bamwe mu bategetsi bayo bakuru

Uganda yavuze ku makuru avuga ko U Rwanda rwumvirije bamwe mu bategetsi bayo bakuru

Jul 23,2021

Twabonye amakuru hirya no hino, kandi umuntu yavuga ko ari ibivugwa gusa,” uyu ni umunyamabanga wa leta ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri Uganda avuga ku makuru y’uko u Rwanda rwaba rwarakoresheje ikoranabuhanga rya Pegasus mu kumviriza abayobozi batandukanye muri iki gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda igira icyo ivuga kuri aya makuru yavuze ko ayo makuru akwirakwizwa y’uko rwumvirije telefone z’abayobozi bakuru muri Uganda haba mu nzego za gisirikare n’iza politiki nta shingiro afite kandi bibabaje, ivuga ko agamije kuyobya abantu.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru yavugaga ko u Rwanda rwumvirije abayobozi muri Uganda barimo Uwahoze ari minisitiri w’intebe, Dr Ruhakana Rugunda, uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa, abo mu nzego z’umutekano nka Gen. David Muhoozi wari umugaba w’ingabo n’uwari ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu, Joseph Ocwet.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara kuwa Mbere na OCCRP, ihuriro ry’ibinyamakuru mpuzamahanga rigamije gutahura ibyaha byateguwe no kurwanya ruswa, avuga ko u Rwanda kandi rwumvirije umunyamakuru, Andrew Mwenda n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Fred Nyanzi Ssentamu, umuvandimwe wa Bobi Wine.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ariko ibi yabiteye utwatsi ashimangira ko ari ibirego bidafite ishingiro.

Ku ruhande rwa Uganda nk’uko tubikesha Daily Monitor, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibanire Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem yagize ati “Twabonye amakuru hirya no hino, kandi umuntu yavuga ko ari ibivugwa gusa. Kugeza ubu ntiturabona amakuru ya nyayo y’ibivugwa kandi birashoboka ko nta mpamvu yo gutanga ibisobanuro ku mugaragaro,”

Oryem ariko yakomeje agira ati “ Ariko niba ari ukuri, ubwo ni bibi rwose kandi ntibyemewe ku gihugu cy’igituranyi kumviriza abaturanyi bacyo mu karere no muri Afurika,”

U Rwanda na Uganda bisanganywe umubano utifashe neza hagati yabyo kuva mu myaka hafi ine ishize, aho ibihugu byombi bishinjanya amakosa atandukanye ya politiki arimo ibikorwa by’ubutasi, guhohotera abaturage b’igihugu kimwe cyangwa ikindi, gushyigikira abarwanya ubutegetsi n’ibindi.

Ibi byatumye muri 2019 umupaka uhuza ibihugu byombi wakoreshwaga cyane ari wo wa Gatuna ufungwa, ndetse u Rwanda ruburira abaturage barwo rubabuza kujya muri Uganda kubera ibikorwa by’iyicarubozo bari bakomeje gukorerwa muri Uganda bashinjwa kuba intasi.