Byinshi ku rubuto rwa Avoka rwibitseho vitamini 11 zose harimo n'izituma iba umuti ntagereranywa

Byinshi ku rubuto rwa Avoka rwibitseho vitamini 11 zose harimo n'izituma iba umuti ntagereranywa

Jul 23,2021

Avoka nirwo rubuto rwihariye ugereranyije n izindi. Impamvu nta yindi nuko aho kugira amasukari menshi nk’izindi mbuto yo yibitseho amavuta. Iboneka mu mabara anyuranye inyuma, ariko imbere ni icyatsi ahegera igishishwa naho ahegereye urubuto hakaba umuhondo.

AVOKA ikungahaye kuri vitamini n’imyunyungugu inyuranye. Twavuga vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9, C, D, E na K. Aha bihite biboneka ko avoka ari rwo rubuto rukumbi rubonekamo vitamini nyinshi. Naho imyunyungugu harimo potasiyumu, ubutare, umuringa, kalisiyumu, manganeze, manyeziyumu, fosifore, na Zenki.

 

Igitangaje kandi cyiza nuko nta sodiyumu ibamo kimwe na cholesterol mbi.

 

Muri 100g dusangamo:

 

Calories 160,

2g za poroteyine na

15g z’amavuta; aya mavuta arihariye kuko ni oleic acid, dusanga n’ubundi mu mavuta ya elayo (olive oil).

 

Avoka ku giti, mbere yo gusarurwa.

 

Akamaro ka avoka ku buzima

Iyo ushyize kubyo urya bifasha umubiri gukurura intungamubiri zose zirimo ntihagire igipfa ubusa by’umwihariko vitamin A, D, E na K

Bitewe nuko ikize kuri omega-3, phytosterol, na carotene biyiha ububasha bwo kurwanya kubyimbirwa, kuribwa mu ngingo na rubagimpande

Avoka irwanya kanseri cyane cyane yo mu kanwa niya porositate. Ibishobozwa nuko irinda ko hari uturemangingo tudakenewe dukura ibyo ikabibashishwa nuko ikize kuri vitamin E na glutathione.

Kuba ikize kuri vitamin K biyigira umuti ku bantu bava amaraso ntavure kuko iyi vitamin niko kamaro kayo

Avoka ifasha umubiri mu kugabanya cholesterol mbi aho igabanya LDL ariyo cholesterol mbi, ikongera HDL izwi nka cholesterol nziza.

Ifasha mu mikorere y’amaso cyane cyane ku bantu bakuze. Impamvu nuko yifitemo lutein na zeaxanthin.

Kuba yibitseho vitamin B6 na B9 biyigira urubuto rwiza ku mikorere y umutima aho iwufasha gutera neza

Kuko itera igihagisha (irimo fibre nyinshi) kandi ugakomeza kumva uhaze ni nziza ku bashaka kugabanya ibiro kuko iyo uyiriye yonyine mbere yo kurya ituma utarya byinshi kandi ntiwumve ushonje.

Ni nziza ku mugore utwite kuko irimo vitamini B9. By’umwihariko akamaro ku mugore utwite ushobora gusoma hano.

Avoka ifasha kugira uruhu rwiza rutagira ibiheri n’iminkanyari kuko ikungahaye kuri vitamini E n’amavuta. By’umwihariko amavuta ayikorwamo azwiho guhangana n’imyate, ndetse hari uburyo ukora igipondo cyayo gusa (avoka) ugasiga mu maso bikararaho ukabyoga ubyutse.

 

Mask yayo ituma ugira uruhu rucyeye

Ibyo kuzirikana

Si nziza ku mwana utarageza ku mwaka kuba yayirya yonyine. Ahubwo wayimuvangira mu byo kurya.

Si byiza kuyivanga na mayoneze cyangwa marigarine ahubwo wayikoresha mu mwanya wabyo

Ushobora kuyirya yonyine kuyivanga nibyo kurya cyangwa kuyivanga na salade

Niba igutera kumererwa nabi mu nda wayireka