Harmonize yasabye imbabazi umuzungukazi bahoze bakundana

Harmonize yasabye imbabazi umuzungukazi bahoze bakundana

Jul 22,2021

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uri mu bakunzwe mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yifashishije indirimbo 'Uno' aheruka gusohora asaba imbabazi Sarah Michelotti, Umutaliyanikazi bahoze bakundana.

Sarah na Harmonize bakundanye imyaka ine, mbere yo gushyira iherezo ku rukundo rwabo mu Ugushyingo 2020 bijyanye no kuba uriya mugore yarashinjaga uriya muhanzi kuba umubeshyi ndetse no kumuca inyuma.

Harmonize yifashishije indirimbo ye 'Uno', yabwiye Sarah ko amusaba imbabazi kubera ibyo yatumye anyuramo byose.

Yavuze ko mu gihe babanye nk'umugabo n'umugore hari amakosa akomeye yakoze atashoboye gukosora, nko kumuta akamara icyumweru iyo yemwe ntanamumenyeshe aho aherereye.

Harmonize yavuze ko Sarah yagerageje kumwihanganira, ariko we akamugambanira inshuro nyinshi ku buryo anatekereza ko ari byo byashyize iherezo ku mubano wabo.

Uyu muhanzi yifashishije iriya ndirimbo ye nshya, yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko kuba Sarah yaravumbuye ko afite umwana w'umukobwa witwa Zulekha ari byo byashyize iherezo ku rukundo rwabo, gusa amusaba kutarenganya uriya mwana.

Ati: "Kugeza ku munsi Imana yafashe icyemezo cyo kunzanira imfura yanjye Zurekha Bink Konde, byabaye iherezo ry'urugendo rwacu turi hamwe. Ni byo kudobya ibintu bibaho kandi umuntu agasaba imbabazi."

"Gusa nari kuba igicucu kurushaho iyo nkomeza guhisha umwana wanjye. Ndagukunda nkanakubaha, kandi ubu butumwa ni ubwawe."

Sarah mbere y'uko atandukana na Harmonize, yari yashyize kuri konti ye ya instagram impapuro zo kwa muganga zigaragaza ibizamini bya ADN byakorewe ku bagabo batatu barimo na Harmonize, mu kumenya nyiri umwana w’umukobwa witwa Zulekha wabyawe na Nana Shanteel.

Uyu mugore yavuze ko afite icyizere cy’uko umutima wa Harmonize ucyeye, ko azaharanira kwita ku mwana we n’uwo bamubyaranye.

Harmonize icyo gihe yasabye imbabazi avuga ko yicuza kuba yarahishe Sarah ko afite umwana, gusa uyu mugore atangaza ko yafashe umwanzuro wo gushyira iherezo ku rushako rw’imyaka ibiri yari amazemo n’umuhanzi Harmonize.

Yavuze ko yabihiwe n’urugo aca muri byinshi byakomerekeje umutima we. Michelotti wafashwe n’uburakari yavuze ko umugabo we (Harmonize) ari umubeshyi utazi gushima ‘uwamugiriye neza’.

Yunzemo ko yemeye kurushinga na Harmonize kuko yamukunze kandi yari igisobanuro cya buri kimwe kuri we, ashimangira ko yakunze uyu muhanzi bya nyabyo, amuha urukundo rwose n’ibyishimo bisendereye, ariko Harmonize ntiyabikozwa.