Inkomoko n'akamaro byo kwayura n'igihe kwayura biba ari ikibazo ugomba kubaza muganga

Inkomoko n'akamaro byo kwayura n'igihe kwayura biba ari ikibazo ugomba kubaza muganga

Jul 21,2021

Buri wese mu buzima bwe yaba umwana muto cyangwa umusaza n’umukecuru ntawe utayura. Kwayura ni igikorwa ahanini cyizana, nta ruhare ubigizemo ndetse akenshi birakongera kuko akenshi iyo ukuri iruhande yayuye nawe uhita wayura. Kandi usanga ahanini bigendana no kwinanura.

 

Nubwo byizana ariko, biba ari ikimenyetso cy’impinduka runaka mu buzima, ndetse binagirira umubiri akamaro. Icyakora nubwo bimeze gutyo, kubikora igihe kinini cyangwa inshuro nyinshi biba bigaragaza impinduka zitari nziza ku buzima ndetse bishobora no kugaragaza uburwayi runaka.

 

Kwayura biterwa n’iki?

Uretse mu bundi buryo turi buze kubona hepfo, ariko muri rusange biterwa n’imwe mu mpamvu zikurikira:

 

. Umunaniro

. Ibitotsi

. Imbeho

. Gusonza

. Kuba hari ukwegereye wayuye

Ibi tumaze kuvuga byo ubwabyo ntacyo bitwaye ndetse bifite akamaro kanini ku buzima

 

Akamaro ko kwayura

Bifite akamaro mu buryo 2:

 

Ubwa mbere, bifasha mu guhoza ubwonko. Iyo wayuye, winjiza umwuka mwinshi kandi ukonje ugereranyije n’uwari muri wowe imbere. Uyu mwuka rero utuma umusokoro wari washyushye wongera gukonja nuko ukamanuka mu rutirigongo, bikagabanya umunaniro no kuremererwa umutwe

Bwa kabiri, bifasha inzasaya kurambuka no gukora neza cyane cyane mu gihe cy’ubukonje aho uba usanga umubiri wose wakonje.

 

Ubusanzwe ni byiza kuko bifasha ubwonko gukora no kuruhuka neza

Nyamara nkuko twabivuze tugitangira, iyo bibaye kenshi kandi buri gihe, biba ari ikibazo.

 

Kwayura cyane bivugwa ryari

Havugwa ko wayura cyane mu gihe wayura inshuro nyinshi zikurikiranyije. Binavugwa kandi mu gihe wayura ntiwitse vuba, mbese ugatinda kandi bikaza kongera kugaruka mu kanya gato cyane.

 

ibi biterwa rimwe na rimwe n’imiti uri gufata cyangwa se uburwayi runaka umubiri ufite.

 

Ibishobora gutera kwayura cyane

. Indwara zinyuranye z’umutima

. Guhindura amasaha yo waryamiragaho, cyane cyane nk’iyo ugiye mu gihugu kidahuza amasaha n’icyo wabagamo cyangwa se uhinduye akazi wenda wakoraga manywa ukajya ukora ijoro

. Amaraso macye mu mitsi

. Kutagira imyunyungugu ihagije

. Gukorwa kw’imisemburo micye ikorerwa muri thyroid

. Imwe mu miti

. Indwara zifata urutirigongo n’ubwonko

. Kurambirwa ikintu runaka

. Kwiheba no kwigunga

 

Kwayura bishobora kwerekana ko unaniwe

Rimwe na rimwe kandi hari ibitera kwayura cyane, bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku buzima, biba bikeneye kwihutira kujya kwa muganga

 

Igicuri

Guturika k’umutsi ujyana amaraso mu bwonko

Indwara zangiza ibihaha harimo bronchite n’izindi

Niyo mpamvu mu gihe cyose wayura cyane uba usabwa guhita ujya kwa muganga kuko ntuba uzi neza icyaba kiri kubigutera.

 

Uretse kwayura kandi, hari ibindi bimenyetso bigendana na byo

 

Kuribwa mu nda

Ikibazo cy’uburinganire, no kuba wagwa

Ikizungera n’isereri

Umunaniro

Kuribwa umutwe

Kubura ibitotsi

Gucika intege no kugaragaza kudakomera

Kugira ibinya

 

Uretse kwayura ubyutse, iyo kwayura bikubuza gusinzira, kiba ari ikibazo

 

Hari ibindi bimenyetso bisaba guhita wihutira kujya kwa muganga:

 

Guta ubwenge niyo byaba akanya gato

Kunanirwa guhumeka cyangwa guhumeka insigane

Ikizungera gitinda

Kuraba

Isereri imeze nk’igicuri

Kuvuga udatobora

Kunanirwa ibyo wari uzi nko kwandika no gusoma, kimwe no kwibagirwa vuba

Kuko kwayura cyane bishobora guturuka ku ndwara ikaze, gutinda kwivuza bishobora kubyara ingaruka zikomeye ndetse zimwe zikaba akarande.

 

Niyo mpamvu mu gihe cyose ubonye ko kwayura kwawe cyangwa k’uwo muri kumwe kudasanzwe kandi biri kuba cyane usabwa guhita ugana ivuriro rikuri hafi nibo bazabasha kumenya ikiri kubitera kandi nigikosorwa, na kwa kwayura cyane bizashira.