RDC: Umushinga w’itegeko rishobora gukumira Moise Katumbi mu matora yo mu 2023 urakataje ariko utuma hatutumba umwuka mubi hagati y'uyu mugabo n'ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi

RDC: Umushinga w’itegeko rishobora gukumira Moise Katumbi mu matora yo mu 2023 urakataje ariko utuma hatutumba umwuka mubi hagati y'uyu mugabo n'ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi

Jul 19,2021

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haracyari umwuka mubi hagati y’abashyigikiye Katumbi n’abashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi nyuma y’umushinga w’itegeko ryerekeye Ubunyekongo cyangwa " congolité " mu Gifaransa, rishobora kubuza kwinjira mu biro bya perezida n’indi mirimo ya leta, abantu badafite ba se na ba nyina b’Abanyekongo.

 

Ni umushinga wamaganwa cyane cyane n’ishyaka rya Moise Katumbi, ndetse uvuga ko ashobora no kwivana mu ihuriro riri ku butegetsi.

Ku begereye uyu wahoze ari Guverineri wa Katanga, ngo iyi ntambwe nshya yagezweho kuri iki Cyumweru hamwe n’ifatwa rya Jacky Ndala, umuyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka rya Moïse Katumbi.

Impamvu z’itabwa muri yombi rya Jacky Ndala ntabwo zizwi n’abamwegereye ndetse n’ishyaka rye, Ensemble pour la République nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga.

“Amaze iminsi itatu yibasiwe n’iterabwoba n’ukundi gufatwa byerekana ko azatabwa muri yombi akajyanwa aho bashaka kumujyana. Mugenzi wacu amaze gusuzuguzwa imbere y’abana be n’umugore we, afatwa nk’ingegera, bajugunywa mu modoka,”  Uyu ni John Padou, ushinzwe amakuru mu rubyiruko rw’ishyaka Ensemble pour la République.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragra na Ensemble pour la République rivuga, ngo urwego rw’igihugu rw’ubutasi, ANR, ni rwo rwataye muri yombi Ndala kuri iki Cyumweru ahagana saa tatu z’igitondo.

Kuri uyu munsi kandi ngo ANR yari imaze kurekura abantu babiri bakorana na Ndala bari bafashwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu n’abantu batari bamenyekanye bari baje mu modoka enye harimo ebyiri zifite ibirango bya perezidansi zikoreshwa na ANR.

Iri shyaka riremeza ko aba bantu baryo bakorewe iyicarubozo mbere yo kurekurwa.

Ikizwi, ngo ni uko Jacky Ndala, kimwe n’abandi benshi bashyigikiye Moise Katumbi, barwanyije uyu mushinga w’itegeko ushobora gukumira Katumbi mu guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2023.