Kamichi yatunguwe no kubwirwa ko indirimbo aherutse gushyira hanze "Summer vibes" atari iye ndetse igakurwa ku rubuga rwa Youtube

Kamichi yatunguwe no kubwirwa ko indirimbo aherutse gushyira hanze "Summer vibes" atari iye ndetse igakurwa ku rubuga rwa Youtube

Jul 19,2021

Umuhanzi Kamichi yatunguwe no gusanga urubuga rwa Youtube rwamwandikiye rumubwira ko rwafashe umwanzuro wo gukuraho amashusho y’indirimbo ye yise ‘Summer Vibes’ aherutse gusohora.

 

Uwitwa Shema Christian yandikiye Youtube avuga ko indirimbo ‘Summer Vibes’ ari iye, bituma uru rubuga rufata umwanzuro wo gukura iyi ndirimbo kuri shene ya Youtube ya Kamichi.

 

Kamichi yavuze ko yatunguwe no gusanga indirimbo ye yakuwe kuri Youtube. Ati “Ariko ngo hari ukuntu yaba atari iyanjye. Ndi kubyibazaho.”

 

Uyu muhanzi yavuze ko Christian Shema “yatumye yongera gukunda umuziki”. Avuga ko haterwa umukozi uharanira kugera no gushyikira icyo yiyemeje.

 

Kamichi yanditse kuri Instagram abwira abafana be n’abakunzi b’umuziki we, ko agiye kunyura mu nzira zose zisabwa kugira ngo indirimbo ye isubizwe kuri Youtube.

 

Kamichi ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo ‘Summer Diamond Party’ cya Bad Rama kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 31 Nyakanga 2021.

 

Indirimbo ye yise ‘Summer Vibes’ yayishyize kuri Youtube tariki 9 Nyakanga 2021. Ni indirimbo ibyinitse y’impeshyi, uyu muhanzi yakorewe na Producer Lick Lick kuva umwaka ushize.

 

Shene ya Youtube ya Kamichi isigayeho indirimbo ebiri ‘My Karabo’ na ‘Ni forever’ yasohoye mu myaka ibiri ishize.

 

Kamichi yatunguwe no gusanga indirimbo ye yakuwe kuri Youtube

 

Uyu muhanzi yavuze ko agiye kunyura mu nzira zisabwa kugira ngo indirimbo ye igarurwe kuri Youtube