Dore indwara zirimo n'izikomeye ndetse n'ibyago 10 waba wirinze uramutse unyweye umucyayicyayi mu buryo bukwiye

Dore indwara zirimo n'izikomeye ndetse n'ibyago 10 waba wirinze uramutse unyweye umucyayicyayi mu buryo bukwiye

Jul 18,2021

Umucyayicyayi tuwuzi nk’ikirungo cy’icyayi aho ukoreshwa wonyine cyangwa ukavangwa n’andi majyane anyuranye mu rwego rwo kurunga icyayi. Gusa Umucyayicyayi ni n'umuti w'indwara nyinshi harimo iz'umutima ziterwa n'ibinure byinshi, kuribwa mu nda, gusukura umubiri n'ibindi.

 

Umucyayicyayi ufite byinshi by’ingenzi umarira ubuzima bwacu nkuko tugiye kubibona. Ibi biterwa n'uko tuwusangamo byinshi nka citral, , phenols, vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9 na vitamin C. Urimo kandi potassium, calcium, magnesium, ubutare, umuringa na zinc.

 

Akamaro ku buzima

 

Cholesterol

 

Umucyayicyayi ufite muri wo ingufu zo kurwanya ibinure no kugabanya igipimo cya cholesterol yo mu mubiri. Ubushakashatsi bwerekanye ko kuwunywa ku buryo bukwiye bigabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri. Si ibyo gusa kuko binafasha mu kurinda indwara z’umutima ziterwa na cholesterol nyinshi.

 

Gusukura

Kuko umucyayicyayi ufasha gusohora amazi mu mubiri, ufasha umubiri wacu mu gusohora imyanda n’uburozi. Ibi bigirira akamaro umwijima n’impyiko ndetse binagabanya uric acid izwiho gutera indwara ya goute; ibi bikorwa nuko wihagarika kenshi iyo wawunyoye, bikanafasha ubuzima bw’inzira y’igogorwa.

 

Cancer

Citral, ikinyabutabire kiba mu mucyayicyayi ifasha mu kurinda kanseri y’uruhu, ndetse inarwanya kanseri y’umwijima ikiri ntoya bigatuma itongera gukura. Inafasha mu kurinda kanseri y’amabere.

 

Staphylococcus aureus

Iyi mikorobi itera indwara zinyuranye mu mubiri wacu nk’ibibyimba, sinusite, n’indwara zo mu buhumekero. Amavuta avuye mu mucyayicyayi arimo phenols zifasha mu guhangana niyi bagiteri. Ushobora kuyasiga ku ruhu cyangwa kuyanywa, bikarwanya ubwiyongere bw’iyo mikorobi.

 

Ibibazo byo mu gifu

Indwara zinyuranye zifata mu gifu harimo iziterwa na Helicobacter pylori na Escherichia coli zirwanywa no gukoresha aya mavuta akorwa mu mucyayicyayi (yitwa essential oil, afite uko akorwa). Si ibyo gusa kuko icyayi urimo gifasha mu kurwanya ibisebe mu gifu, guhitwa, isesemi no kubabara mu nda.

 

Mu gihe wabuze ibitotsi kunywa icyayi kirimo umucyayicyayi bizagufasha

 

Kudasinzira

Umucyayicyayi ufasha mu gutuma imitsi n’imikaya ifasha mu gusinzira ikora neza. Kuwunywa mu cyayi bifasha gusinzira neza.

 

Ibibazo byo guhumeka

Umucyayicyayi ukoreshwa cyane mu buvuzi buzwi nka Ayurvedic mu kuvura inkorora n’ibicurane. Kuba wifitemo kandi vitamini C bituma ufasha mu koroshya mu mihogo no gufungura mu mazuru kimwe no kurwanya ibimenyetso bya asima.

 

Umuriro

Nubundi mu cyongereza bawita fever grass kubera ingufu zawo mu kurwanya umuriro. Kuwukoresha muri ayurvedic medicine wiyuka mu byuya, birwanya umuriro vuba.

 

Indwara zandura

Umucyayicyayi kandi wifashishwa mu kurinda mikorobi. Ukoreshwa mu kuvura ibimeme, ibifaranga, ibihushi n’izindi ndwara zose ziterwa n’imiyege.

 

Kuribwa

Kuribwa umutwe, amenyo, umugongo, gufatwa n’ibinya n’imbwa byose wabirwanya wifashishije umucyayicyayi. Si ibyo gusa kuko unafasha mu kuvura ibikomere. Urwanya kandi rubagimpande n’izindi ndwara zose z’imitsi.

 

Ni byinshi cyane twavuga gusa reka tuvuge muri macye ibindi ufashamo

 

. Ufasha kurwanya diyabete. Citral ibamo ituma igipimo cya insuline gihora hejuru

. Ufasha abasirikare b’umubiri bityo igafasha guhangana n’indwara zinyuranye.

. Uvangwa n’ibindi mu gukora tisane

. Ufasha mu guhangana n’ibiheri byo mu maso gusa ugasabwa kuwitondera kuko iyo udafunguye wakwangiza. Hano ukoresha amavuta awuvamo

. Ufasha mu kurwanya umubyibuho udasanzwe kuko ubuza ikorwa ry’ibinure

. Ufasha mu kurwanya igikara no kunuka mu birenge no mu kwaha. Uwucanira mu mazi yo koga.

. Kuwunywa byongera amashereka kandi bikagabanya uburibwe bw’imihango.

Icyitonderwa

Iyo uri bukoreshe amavuta yawo, ni byiza gusobanuza umuhanga mu by’imiti ukuri hafi uko wayakoresha.