Benie Grace wari umuririmbyi ukomeye muri Jehovah Jireh choir yitabye Imana azize Covid-19, apfana n'umwana w'amezi 6 yari atwite

Benie Grace wari umuririmbyi ukomeye muri Jehovah Jireh choir yitabye Imana azize Covid-19, apfana n'umwana w'amezi 6 yari atwite

Jul 17,2021

Mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Benie Grace umuririmbyi wa Jehovah Jireh choir yamamaye mu ndirimbo 'Gumamo' witabye Imana azize uburwayi ndetse akaba yapfanye n'umwana yari atwite.

 

Umwe mu bayobozi ba Korali Jehovah Jireh choir niwe yemeje iby'urupfu rw'uyu mubyeyi Uwamariya Benie Grace wari uri mu baririmbyi bakomeye muri iyi korali ifite ibigwi bikomeye mu muziki w'u Rwanda. Yavuze ko uyu muririmbyi yishwe na Covid-19, akaba yari amaze icyumweru mu bitaro. Ati "Yari amaze icyumweru mu bitaro, yari atwite umwana w'amezi 6, apfanye nawe".

 

Benie Grace witabye Imana mu masaha macye ashize, mu mwaka wa 2014 ni bwo yashakanye na Gakire Aimable yakundaga kwita 'indirimbo ye y'urukundo'. Asize umwana umwe w'umuhungu yabyaraye n'umugabo we Gakire Aimable. Benie Grace yari umuririmbyi w'umuhanga cyane ndetse w'ijwi rizira amakaraza, kandi ntibyari bishya kuri we ahubwo ni ukuva na kera akiga mu yisumbuye mu kigo cyitwa Groupe Scolaire de Gahini giherereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y'Uburazirazuba.

 

Ubwo yigaga i Gahini, Benie Grace yaririmbaga muri korali yitwa Beula yabarizwaga muri Ebenezer yayoboweho na Rukundo Fils wakoreye RTV, iyi korali ikaba yarafatwaga nka nimero ya mbere mu kuririmba neza muri icyo kigo - kandi Benie Grace akaba ari we wateraga indirimbo nyinshi zayo. Muri Kaminuza yize muri ULK ari nabwo yinjiye muri korali Jehovah Jireh y'abize muri iyo kaminuza. Abamuzi bavuga ko yari umumama warangwaga n'urukundo, urugwiro, ubumuntu n'ibindi batazibagirwa.

 

Benie Grace yitabye Imana azize indwara ya Covid-19

 

Benie Grace yapfanye n'umwana w'amezi 6 yari atwite

 

IMANA IMUHUE IRUHUKO RIDASHIRA

SRC: Inyarwanda