Perezida Museveni yahaye umwanya ukomeye mu butegetsi umukwe we - Odrek Rwabwogo

Perezida Museveni yahaye umwanya ukomeye mu butegetsi umukwe we - Odrek Rwabwogo

Jul 16,2021

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagize Odrek Rwabwogo usanzwe ari umukwe we umujyanama we mukuru ushinzwe inshingano zihariye.

Perezida Museveni mu itangazo yasohoye yavuze ko guha Rwabwogo ziriya nshingano n'abandi batandukanye yabishingiye ku bubasha ahabwa n'ingingo ya 99 n'iya 171 z'itegekonshinga rya Uganda.

Undi uri mu bongeye kugirirwa icyizere na Perezida Museveni ni Amb. Adonia Ayebare yongeye guha inshingano zo kumubera intumwa yihariye ndetse na Ambasaderi wa Uganda mu muryango w'abibumbye.

Odrek Rwabwogo wagiriwe icyizere cyo kwinjira mu itsinda ry'abajyanama ba Museveni, asanzwe ari umugabo wa Patience Museveni Rwabwogo, ubuheture (umwana wa gatatu) wa Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha Museveni.

Uyu mugore w'imyaka 43 y'amavuko akurikira Natasha Museveni Karugire umusumbya imyaka ibiri, na we akarushwa ibiri na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari imfura ya Perezida Museveni.