Abantu Bongeye Kuzura Muri Gare Ya Nyabugogo Bashaka Guhunga Guma Mu Rugo Yo Mu Mugi Wa Kigali - AMAFOTO

Abantu Bongeye Kuzura Muri Gare Ya Nyabugogo Bashaka Guhunga Guma Mu Rugo Yo Mu Mugi Wa Kigali - AMAFOTO

  • abantu benshi babyukiye muri gare ya Nyabugogo kugira ngo batahe hirya no hino.

  • Ishusho y’Umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali

Jul 16,2021

Nyuma y’aho Inama y’abaminisitiri isubije muri Guma mu rugo kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19, abantu benshi babyukiye muri gare ya Nyabugogo kugira ngo batahe hirya no hino.

 

Ishusho y’Umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere 8 yaranzwe n’aya mafoto y’aba bagenzi benshi cyane bari muri gare ya Nyabugogo.

 

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yafatiwemo ibyemezo birimo ibirebana n’amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ariko ayo gushyira Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani muri gahunda ya guma mu rugo.

Iyi gahunda igomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, itumye benshi mu baturage bongera kujya mu bice bitandukanye.

Gusa byo biratunguranye kuko nubundi nta modoka zari zemerewe kwerecyeza mu Ntara dore ko hari hasanzwe hariho gahunda ya Guma mu Karere.

 

Benshi mu bashaka kwerecyeza mu Ntara, baravuga ko bari basanzwe bikora ku munwa ari uko bagiye gukora imirimo y’umubyizi ku buryo babona mu gihe binjiye muri Guma mu rugo, byababera ihurizo rikomeye.