60% by’abandura COVID19 mu Rwanda baba bafite virus nshya ya Delta ibica amarenga ko ibihe bibi bishobora kuba biri imbere kurusha ibyatambutse- Dr Mpunga

60% by’abandura COVID19 mu Rwanda baba bafite virus nshya ya Delta ibica amarenga ko ibihe bibi bishobora kuba biri imbere kurusha ibyatambutse- Dr Mpunga

Jul 15,2021

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko ibipimo bifatwa bigaragaraza ko 60% baba baranduye ubwoko bushya bwa Coronavirus bwiswe Delta.

 

Mu makuru ya Radiyo Rwanda, muganga Mpunga yavuze ko " ibipimo bifitwa bigaragaza ko 60% by’abandura COVID19 baba bafite ubwoko bushya bwa Delta."

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yari aherutse gutangaza ko mu Rwanda hamaze kugera coronavirus zihinduranyije, nk’impamvu ikomeye irimo gutuma umubare w’abaremba n’abapfa urushaho kuba munini.

Minisitiri Ngamije yagize ati “Mu bipimo 36 twasuzumye, 67% bari bafite buriya bwoko bwiyuburuye bwa delta, abandi 10% bari bafite ubwo muri Afurika y’Epfo, abandi 10% bafite ubwa California, bakeya nibo bari bafite ubwoko busanzwe budateye impungenge.”

Coronavirus yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo yahawe izina rya Beta, iyo muri California ihabwa irya Epsilon.

Muri buriya bwoko bwa SARS-CoV-2 yiyuburuye, Delta ni yo mbi cyane kuko mu bimenyetso byayo harimo kuribwa umutwe bikabije, kunanirwa cyane no guhumeka bigoye.

Ku rwego mpuzamahanga, Alpha yagaragaye bwa mbere mu Bwongereza, Beta muri Afurika y’Epfo, Delta mu Buhinde, Gamma muri Brazil na Epsilon yo muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifatwa nka virus zihinduranyije ziteye inkeke kurusha izindi, ibyitwa mu cyongereza ‘variants of concern’.

Epsilon ifatwa nk’iyandura cyane ho 20% ugereranyije na yayindi isanzwe.

Impungenge ziheruka kuba nyinshi mu bushakashatsi bwakozwe na University of Washington na laboratwari ya Vir Biotechnology yo muri San Francisco, bwerekanye ko imaze kwihinduranya gatatu ku buryo hari ibyago ko ishobora kudakangwa n’inkingo zimwe, kandi igaca intege abasirikare b’umubiri mu buryo bwihuse.

Izo mpungenge zamaze kwemezwa kuri Beta yo muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe ubusanzwe uko virus zimara igihe zigenda zicika intege, kuri Coronavirus yo siko bimeze, ahubwo hari ubwoba ko iminsi mibi yaba iri imbere aho kuba irimo gusigara inyuma inyuma.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS, riheruka kwemeza indi coronavirus yihinduranyije yitwa Lambda. Yihariye 82% by’ubwandu bushya muri Peru mu mezi abiri ashize ndetse irimo gukwirakwira cyane muri Amerika y’Epfo.

Dr Mpunga yavuze ko gahunda ya Guma mu Rugo yaraye ishyizweho na Guverinoma yitezweho kugabanya ikwirakwira rya COVID19 ku kigero cya 70%. Aragira inama buri wese kwitwararika akubahiriza uko bikwiye ingamba zo kwirinda.