Jali: Umugabo Yasanzwe Amanitse Mu Giti Yapfuye

Jali: Umugabo Yasanzwe Amanitse Mu Giti Yapfuye

Jul 15,2021

Umugabo witwa Mpamira Marcel mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Nyakanga yasanzwe mu giti yapfiriye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo.

 

Aya makuru akaba yamenyekanye ubwo abakorana na nyakwigendera bakomeje kumushaka ku murongo wa telefoni ngendanwa bakamubura, bizakurangira asanzwe mu giti amanitsemo yapfuye.

Mpamira yari yubatse afite umugore n’abana 6, yari asanzwe ari n’umukozi w’umushinga Compassion, aho yakoreraga uyu mushinga i Rubingo mu Murenge wa Jali.

Ikinyamakuru Inkanga dukesha iyi nkuru kivuga ko abari basanzwe bazi nyakwigendera, bemeza ko urupfu rwe rwatunguranye, bagakeka ko yaba yakorewe ubugizi bwa nabi kuko ntakibazo yari asanzwe afite cyari kumutera kwiyahura.

Bavugako ku munsi wabanjirije urupfu rwe yari yiriwe mu kazi nk’ibisanzwe ategurana akazi na Comptable w’uyu mushinga.

Aya makuru yemezwa na Gitifu w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice, ati “Nibyo Marcel yasanzwe amanitse mu giti yapfuye, ubu umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo hakorwe isuzuma barebe icyateye uru rupfu”.