Mike Karangwa yamaze kurega Murindahabi Irene ashinja kumwandagaza agamije inyungu ze bwite yitwaje ikibazo yagiranye n'abahanzi Vestine & Dorcas

Mike Karangwa yamaze kurega Murindahabi Irene ashinja kumwandagaza agamije inyungu ze bwite yitwaje ikibazo yagiranye n'abahanzi Vestine & Dorcas

Jul 14,2021

Umunyamakuru Mike Karangwa yashyize hanze ukuri kwe ku kibazo cye na mugenzi we Murindahabi Irene wamushinje kuba mu mugambi wo gushaka kumutandukanya n’itsinda ry’abahanzi, Vestine & Dorcas, binyuze ku babyeyi babo.

. Mike Karangwa yareze Murindahabi Irene

. Ikibazo cya Mike Karangwa na M. Murindahabi kiri mu butabera

Byose yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri shene ya YouTube ye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021, cyitabiriwe kandi na Nzizera Aimable ukora ibikorwa byo guteza imbere umuziki w’iyobokamana, na we uvugwa muri uyu mugambi.

Karangwa muri iki kiganiro, yasobanuye ko ikibazo cya Murindahabi n’ababyeyi b’aba bahanzi kimaze igihe kivutse, kikaba cyaratewe n’uko ababyeyi bashakaga ko yabasubiza shene ya YouTube yitwa Vestine & Dorcas yari yarabatwaye.

We ngo yacyinjiyemo ubwo yasabwaga na Nzizera (basanzwe bakorana) kunga impande zombi, akazumvisha uburyo gusinya amaserano y’imikoranire hagati yazo mu buryo butabogamye ari cyo cyari kuba umuti w’iki kibazo.

Yavuze ko kuba Murindahabi yaramushinje gushaka kumutandukanya n’aba bahanzi binyuze mu babyeyi babo, ngo yashakaga kumwegeka kuri iki kibazo, ndetse hari icyo yashakaga kugeraho agamije inyungu ze bwite nko kubona abamukurikira benshi kuri shene ye ya YouTube.

Karangwa yavuze ko ibyo Murindahabi yamutangajeho biri kumugiraho ingaruka, zirimo gutukwa kuva ku munsi iki kibazo cyagiriye hanze. Kubera iyi mpamvu, ngo yandikiye uyu mugenzi we, amubwira ko atari akwiye kumuzana muri iki kibazo, anaheraho amusaba kumusaba imbabazi.

Muri iki kiganiro, Karangwa yongeye gusaba ko Murindahabi amusaba imbabazi kuko ngo natabikora, hari ahandi ikibazo kizakemura. Yagize ati: “Icya mbere ni uko aba umugabo akansaba imbabazi.”

Mike Karangwa muri iki gitondo cy’uyu wa 12 Nyakanga 2021 yatangarije Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko ikibazo cye Na M. Irene kiri mu butabera. Yagize ati: “Ubu ikibazo kiri mu butabera, sinagira icyo mvuga bitarasobanuka.”

Iki kibazo cyagiye hanze nyuma y’aho tariki ya 7 Nyakanga 2021 M.I Irene Enterainment yashinzwe na Murindahabi, yatangazaga ko ibaye ihagaritse imikoranire na Vestine na Dorcas. Ku munsi wakurikiyeho, umubyeyi w’aba bana witwa Uzamukunda Elizabeth yahise asohora itangazo risobanura intandaro yo gutandukana kw’impande zombi, naryo rikurikirwa n’ikiganiro Murindahabi yagiriye kuri shene ye, avuga abagize uruhare muri iki kibazo.