Dore akayabo Manishimwe Djabel yahawe na APR FC kugirango yongere amasezerano

Dore akayabo Manishimwe Djabel yahawe na APR FC kugirango yongere amasezerano

Jul 13,2021

Umukinnyi Djabel Manishimwe ukina inyuma y’aba rutahizamu, yasinye amasezerano y’imyaka 4 muri APR FC ariko ahabwa akayabo k’amafaranga adahabwa buri wese mu Rwanda.

. Manishimwe Djabel yongereye amasezerano muri APR FC

. Djabel yahawe amafaranga atahabwa umukinnyi uwo ari we wese mu Rwanda

 

Amakuru atugeraho avuga ko Djabel Manishimwe wari umaze imyaka 2 muri APR FC, yahawe amasezerano y’imyaka 4 n’amafaranga angana na 45,000,000 yo kumugura. Akazajya ahembwa Frw 1,000,000 Buri kwezi kugera 2025.

 

Ibi bivuze ko mu myaka 4 yasinyiye APR FC, azakoreramo miliyoni 93 FRW aziyongeraho agahimbazamusyi azajya ahabwa.

 

Djabel wambara nimero 10 muri APR FC, amaze gutwara ibikombe bya shampiyona 4 mu myaka 6 amaze akina icyiciro cya mbere.

 

Manishimwe Djabel yavukiye mu karere ka Gatsibo tariki 10 Gicurasi 1997,azamukira mu irerero rya Gatsibo, nyuma aza kubengukwa ajyanwa mu ikipe y’isonga nayo yaje kuvamo yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yubakiyemo izina mu myaka 4 yayikiniye.

 

Manishimwe Djabel yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2016 na Shampiyona ya 2016/17 na 2018/19 na Rwanda Super Cup 2017. Djabel yari mu ikipe yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

 

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2018/2019 Djabel yerekeje muri APR Fc nyuma y’aho byavuzwe ko Rayon Sports yamugurishije muri Gor Mahia yo muri Kenya gusa nyuma byaje kugaragara ko byari ibinyoma.

 

Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi ba mbere mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse no kurema amahirwe y’ibitego kuri ba rutahizamu.