Minisitiri W’Ingabo Muri Afurika Y'Epfo Yatangaje Ko Ari Ikibazo Kuba Ingabo Z’u Rwanda Zatanze Iza SADC Muri Mozambique

Minisitiri W’Ingabo Muri Afurika Y'Epfo Yatangaje Ko Ari Ikibazo Kuba Ingabo Z’u Rwanda Zatanze Iza SADC Muri Mozambique

Jul 12,2021

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula ko ari ikibazo kuba ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique mbere y’iz’umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika, SADC.

Minisitiri Mapisa-Nqakula yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri SABC News tariki ya 10 Nyakanga 2021, hashize amasaha make u Rwanda rutangiye kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Itangazo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yashyize hanze tariki ya 9 Nyakanga, ryavuze izi ngabo zoherejwe hashingiwe ku masezerano yo gutabarana u Rwanda na Mozambique byagiranye, kandi ko zizifatanya n’iza SADC mu butumwa bw’amahoro.

U Rwanda rwohereje izi ngabo, mu gihe SADC na yo iteganya kohereza izayo tariki ya 15 Nyakanga 2021 nk’uko bigaragara mu ibaruwa Umuvugizi wayo, Stergomena Tax yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 7 Nyakanga.

Icyemezo cya SADC cyo kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique cyafatiwe mu nama y’umutekano iherutse guhuza Perezida w’iki gihugu, Filipe Nyusi na bamwe mu bakuru b’ibihugu biyigize, yabaye mu mpera za Gicurasi 2021.

Minisitiri Mapisa-Nqakula avuga ko abakuru b’ibihugu bigize SADC bari barasabye Mozambique ko niba u Rwanda rushaka koherezayo ingabo, rwagendera ku biteganywa n’uyu muryango rusanzwe rutabereye umunyamuryango.

Gusa ngo si ko byagenze kuko baje kwakira inkuru y’uko ingabo z’u Rwanda zatangiye kugera muri Mozambique. Yatangaje ati: “Ni ikibazo ko ingabo zoherejwe mbere y’uko SADC yohereza izayo kubera ko amasezerano yose Mozambique n’u Rwanda byaba byaragiranye, twateganyaga ko u Rwanda ruzafasha Mozambique ariko rugendeye ku murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu bya SADC.”

Yakomeje ati: “Ni ikibazo tudafiteho ububasha kuko Mozambique yumvikanye n’Abanyarwanda kugira ngo ingabo z’u Rwanda zijyeyo.”

N’ubwo Minisitiri Mapisa-Nqakula avuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique mbere y’iza SADC, yaciye amarenga ko uyu muryango waba utaranoza neza imyiteguro kuko abazayobora ingabo zawo ziri mu butumwa ntibaramenyekana.

Yavuze ko byashoboka ko uzaziyobora yaba ari umusirikare wo muri Afurika y’Epfo ufite ipeti rya Major General, akungirizwa n’uwo muri Botswana ufite ipeti rya Colonel. Afurika y’Epfo bivugwa ko yaba idafitiye icyizere abasirikare bo muri Mozambique ku buryo bahabwa ububasha bwo kuyobora izi ngabo.

Uretse icy’imyiteguro, SADC ngo yaba icyibaza uburyo ingabo zayo zizakorana n’iz’u Rwanda n’iza Mozambique, mu gihe habayeho ubu bwumvikane buke mu gufata icyemezo.

Intara ya Cabo Delgado ingabo z’u Rwanda n’iza SADC zigiye guhuriramo yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba kuva mu 2017. Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukunze kwiyita Al Shabab wigamba kuba inyuma yabyo.

Src: Bwiza.com