Ni nde uzishyura ikiguzi cy'ibyo ingabo za RDF zoherejwe muri Mozambique zizakoresha? U Rwanda rubifitemo izihe nyungu? RDF irabisobanura

Ni nde uzishyura ikiguzi cy'ibyo ingabo za RDF zoherejwe muri Mozambique zizakoresha? U Rwanda rubifitemo izihe nyungu? RDF irabisobanura

Jul 12,2021

Umuvigizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, yamaze impungenge abibaza ugomba kwishyura ikiguzi cy'ibyo ingabo zoherejwe muri Mozambique zizakenera, ashimangira ko ari ngombwa ko ikibazo cy’iterabwoba kiri muri Mozambique gifatiranwa hakiri kare kuko ikiguzi cy’umutekano mucye ari cyo kinini kurusha icy’intambara yo kuwuhosha.

Kuva ku wa Gatanu w'icyumweru gishize kugeza ku Cyumweru u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare barwo n'abapolisi 1,000; mu bikorwa byo kugarura amahoro n'umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.

Ni nyuma y'ibitero bya Islamic State byakunze kwibasira iyi ntara iherereye mu mujyaruguru ya kiriya gihugu, byasize abarenga 3,500 batakaje ubuzima na ho abarenga 400,000 bava mu byabo.

Guverinoma y'u Rwanda mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu ushize yavuze ko u Rwanda rwahisemo kohereza ziriya ngabo muri Mozambique ku busabe bwa Leta ya kiriya gihugu.

Nyuma y'uko ingabo n'abapolisi b'u Rwanda bageze muri Mozambique aho banahise berekeza mu birindiro, hari bamwe mu Banyarwanda bibajije uzishyura ibyo ziriya ngabo zizakoresha mu bikorwa zizakora muri kiriya gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.

Ishyaka Rwandese Platform for Democracy ribinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ryasabye inteko ishinga amategeko y'u Rwanda gusobanurira Abanyarwanda aho ikiguzi cy'ibyo ingabo za RDF zizakenera muri Mozambique kizava, ndetse n'igihe ubutumwa zagiyemo buzamara.

Riti: "Ni nde uzishyura ikiguzi cyo kohereza Ingabo zacu muri Mozambique? Ese abadepite bacu bazi neza banasobanuriwe inyungu z'igihugu zirimo kurengerwa? Ese ingabo zacu zizamarayo igihe kingani iki? Mudusobanurire badepite bacu!"

Col Rwivanga aganira na IGIHE.COM, yavuze ko ari ngombwa ko ikibazo cy’iterabwoba kiri muri Mozambique gifatiranwa hakiri kare kuko ikiguzi cy’umutekano mucye ari cyo kinini kurusha icy’intambara yo kuwuhosha.

Ati: "Intambara zirahenda, ariko umutekano mucye uhenda kurushaho, twizera gucyemura kiriya kibazo cyo muri Mozambique kikiri mu mizi yacyo, bizakemura ibibazo by’umutekano mucye byashoboraga kuzagikomokaho bigakwira mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo yose."

Yunzemo ati: "Mbere yo kureba ku giciro kizakoreshwa mu kubungabunga umutekano, banza urebe ku gihombo giterwa n’umutekano mucye."

Amakuru avuga ko u Rwanda ari rwo rugomba kwishyura ikiguzi cy'ibyo ingabo zoherejwe muri Mozambique zizakenera.

Ku bijyanye n'igihe ingabo z'u Rwanda zizamara muri Mozambique, Col Rwivanga yavuze ko kitazwi kuko nta wuzi igihe intambara izarangirira.

Ati: "Uru rugamba ruzagenwa n’uko ibintu bizagenda, ntabwo rufite igihe ruzarangirira ubwarwo. Inshingano dufite zirazwi neza, nituzigeraho tuzataha."

Col Rwivanga kandi yavuze ko nta kindi u Rwanda ruzungukira muri ruriya rugamba kitari ugutera ingabo mu bitugu igihugu cy'inshuti cyugarijwe n'iterabwoba.

Src: Bwiza.com