Uko wakorera asaga ibihumbi 100RWF ku munsi Online Wibereye Mu Rugo + Ubuhamya - Igice Cya I

Uko wakorera asaga ibihumbi 100RWF ku munsi Online Wibereye Mu Rugo + Ubuhamya - Igice Cya I

Jul 08,2021

Hamwe n'ikoranabuhanga cyane cyane irya murandasi, biroroshye ko umuntu yakorera amafaranga yibereye mu rugo cyangwa akora n'ibindi mu buryo bworoshye kandi busa n'ubusekeje.

. Uko wakorera amafaranga online

. Kwigisha abantu ibyo uzi cyangwa kubaganiriza ku bunararibonye ufite bishobora kukwinjiriza agatubutse

Uburyo tugiye kubagezaho uyu munsi ni ubwo kwigisha abantu ibintu bitandukanye kuri murandasi(Online course)

 

Ushobora kwibwira ko nta kintu ufite wakwigisha abantu ariko mbere y'uko ufata uyu mwanzuro banza wumve urugero rw'umukecuru witwa Tereza Greenway.

 

Uyu mukecuru yiberaga mu rugo aho yitaga ku muhungu we wari ufite uburwayi buzwi nka Austism(Ni uburwayi burangwa no kuba umwana agira ibibazo mu mikurire birangwa no kunanirwa kwisanga mu bandi no kuba yaganira na bo).

Biragoye kumva ko isomo ryo gukora imigati ryari kumuzanira akayabo k'amafaranga ariko iri somo ryatumye Tereza abasha kwinjiza ibihumbi 86 by'amadorari mu myaka 2 ya mbere gusa. Ni ukuvuga asaga miliyoni 86 z'amanyarwanda.

Imbuga nka Udemy na Skillshare zagufasha gusangiza abandi ubumenyi ufite ndetse n'ubunararibonye ari nako ukorera amafaranga atubutse. 

Gerageza rero kureba ibyo abantu bakeneye kumenya muri iki gihe maze urebe ko wabonamo ibyo uzi neza knadi ushoboye wasangiza abandi.

 

NIBA IYI NKURU HARI ICYO IKUMARIYE YISANGIZE INCUTI ZAWE KUKO ARI INKUNGA IKOMEYE