Ese Ntiyaba ari intambara ya 3 y'isi irimo gututumba! Uburusiya n'Ubushinwa byishyize hamwe mu kurwanya Amerika n'Uburayi

Ese Ntiyaba ari intambara ya 3 y'isi irimo gututumba! Uburusiya n'Ubushinwa byishyize hamwe mu kurwanya Amerika n'Uburayi

Feb 05,2022

Ubushinwa bwifatanyije n’Uburusiya mu kwamagana ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ukomeza kwaguka, mu gihe ibi bihugu bibiri birushaho kwisungana kubera igitutu cy’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

. Ubushinwa n'Uburusiya byasinye amasezerano y'ubufatanye mu kurwanya kwaguka kwa OTAN

. Ikibazo cya Ukraine gishobora gufata indi ntera

. Intambara Ya Gatatu Y'isi irimo gututumba

 

Uburusiya n’Ubushinwa byasohoye itangazo rigaragaza amasezerano yabyo ku ngingo zitandukanye, mu ruzinduko rwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu mikino ya Olympiques yo mu gihe cy’ubukonje (Winter Olympics) ibera i Beijing.

 

Bwana Putin avuga ko ibihugu by’i Burayi n’Amerika birimo gukoresha ubwirinzi bwa OTAN mu kubangamira Uburusiya.

 

Bibaye mu gihe hari ubushyamirane kuri Ukraine, ahakana avuga ko adateganya kuyitera.

 

Abasirikare b’Uburusiya bagera ku 100,000 baracyari ku mupaka wabwo na Ukraine, yahoze ari repubulika yo mu cyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti. Bwana Putin, wanditse ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine ari "igihugu kimwe", yasabye ko Ukraine yangirwa kwinjira muri OTAN, ibyo Amerika yanze.

 

Nubwo iryo tangazo rirerire ritakomoje kuri Ukraine mu buryo butaziguye, ibi bihugu byombi byashinje OTAN kugendera ku ngengabitekerezo yo mu gihe cy’intambara y’ubutita (1947-1989).

 

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko ibyo biganiro byarimo "urugwiro rwinshi". Byabaye ku wa kane mbere y’umuhango wo gutangiza iyo mikino. Ni bwo bwa mbere aba bategetsi bahuye bahibereye kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira.

 

Itangazo ry’ibihugu byombi rigira riti: "Ubushuti hagati [y’Uburusiya n’Ubushinwa] nta mipaka bugira, nta turere ’tubujijwe’ mu bufatanye".

 

Urugaga rw’umutekano

 

Ibi bihugu byombi byavuze ko "bihangayikishijwe bikomeye" n’urugaga rwo mu rwego rw’umutekano rwa AUKUS rwatangijwe n’Amerika, Ubwongereza na Australia mu kwezi kwa cyenda mu 2021.

 

Urwo rugaga ruzatuma Australia yubaka amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri, bijyanye n’ibikorwa byo kongera umutekano mu karere ka Aziya n’inyanja ya Pacifique.

 

Uru rugaga rubonwa ahanini nk’igikorwa cyo guhangana n’Ubushinwa, bushinjwa kongera ubushyamirane mu turere duhatanirwa, turimo nk’inyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa (South China Sea).

 

Hagati aho, Uburusiya bwavuze ko bushyigikiye gahunda ya Beijing y’Ubushinwa Bumwe, ishimangira ko Taiwan - yitegeka - ari intara yikuye ku Bushinwa izageraho ikongera kuba ku Bushinwa.

 

Ariko Taiwan yo yibona nk’igihugu cyigenga, gifite itegekonshinga ryacyo n’abategetsi batowe binyuze mu nzira ya demokarasi.

 

Mu gihe hakomeje kwiyongera intambara yo guterana amagambo, ku wa gatatu Amerika yashinje Uburusiya ko buteganya guhimba igitero (kitari icya nyacyo) cya Ukraine, bwakwitwaza mu gutera Ukraine.

 

Uburusiya bwahakanye ko buteganya guhimba igitero, kandi Amerika ntiyatanze gihamya yo kwemeza ibyo ivuga.

 

Mbere yaho, Amerika yavuze ko irimo kohereza abandi basirikare mu Burayi bw’uburasirazuba bo gufasha inshuti zayo zo muri OTAN. Uburusiya bwavuze ko ibyo ari "ugusenya" kandi ko bigaragaza ko impungenge butewe no kwaguka kwa OTAN yerekeza mu burasirazuba, zifite ishingiro.

 

Uku kweremamo amatsinda kw'ibihugu bikomeye kwagaragaye mbere gato y'intambara ya mbere n'iya kabiri y'isi. Aya mateka arimo kwisubiramo akaba ashobora guca amarenga ko hatagize igikorwa hashobora kwaduka intambara ya gatatu y'isi.

BBC